URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Amarushanwa yo gushaka abanyempano mumupira w’amaguru muri RCS arimo gusozwa

Uyumunsi taliki ya 01 Kamena 2023, hakinywe umukino wa kimwe cya Kabiri birangira amakipe azahurira ku mukino wa nyuma ari ikipe y’Ishuri rya RCS Training school Rwamagana n’ikipe y’Igororero rya Musanze kuko ariyo yabashije kurokoka.

Share this Post

Nkuko mwagiye mubikurikira mu nkuru zitandukanye mwagiye musoma, zijyanye n’amarushanwa y’umupira w’amaguru hagati y’Abakozi b’Urwego b’Umwuga bakorera ku magororero atandukanye, ishuri rya RCS Training school Rwamagana, abakorerera ku cyicaro, mu rwego rwo guhitamo abanyempano mu mupira w’amaguru bazatangirana n’ikipe ya RCS, uyumunsi amakipe yari yabashije kurokoka mu matsinda akazahura muri kimwe cya kabiri yahuye uyumunsi atsindana kuburyo bukurikira , aho ikipe ya bugesera na Musanze byanganyije ibitego 2 kuri 2, bikarangira hatewe za penaliti Musanze ikinjiza 14 Bugesera ikinjiza 13 bikarangira Musanze ariyo izajya ku mukino wa nyuma izahuriramo na RCS Training School Rwamagana yatsinze Rusizi ibitego 03 kuri 0.

Ni imikino yagiye iba mu matsinda ikipe zahuraga mu itsinda rimwe zigakina hakavamo imwe yatsinze izindi bikazahurira muri ½, aribyo byabaye uyumunsi amakipe yavuye mu matsinda uko ari ane akaba yongeye guhura hakavamo abiri azahurira ku mukino wa Nyuma, ahazavamo ikipe izatwara  Igikombe.

Amakipe azahura ku mukino wa nyuma uzaba kuwa 08 Kamena 2023, ni ikipe y’Igororero rya Musanze na RCS Training school Rwamagana akazahurira kuri sitade ya Bugesera izatsinda igatwara igikombe.

Ikipe y’Igororero rya Bugesera nuko yaserutse muri 1/2.

Iyi nayo ni iy’Igororero rya Rusizi, yo na Bugesera byaviriyemo muri 1/2.

Ikipe y’Igororero rya Musanze yo na RCS TS nizo zageze ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya RCS Training school Rwamagana nuku yari yambaye.

No selected post
Contact Form