Ni igikorwa cyabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho abakozi ba RCS, abaje kwibuka, bagiye basobanurirwa amateka atandukanye yaranze u Rwanda kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi zisaga miliyoni, basuye ibice byose bigize Urwibutso, bunamira abarushyinguyemo bashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubibuka.
Komiseri Mukuru wa RCS CG Juvenal Marizamunda, yavuze ko kuba hari abakozi b’amagereza bishwe muri jenoside yakorerewe Abatutsi ari imbaraga igihugu cyabuze kikaba ari n’icyuho gikomeye basize mu kugorora.
Yagize ati”Kugeza ubu mu makuru yakusanyijwe twamenye Abakozi 18 bishwe muri 1994 bazira ko bari Abatutsi bari abakozi ba za Gereza, nk’uko amazina yabo agaragara hano imbere yacu tukaba uyu munsi twafashe umwanya ngo twongere tubibuke ariko tunazirikana n’abandi bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tukaba rero twihanganisha abarokotse bo mu miryango yabo, nk’uko no mubihe byatambutse twabikoze tukaba tuzakomeza kubafata mu mugongo uko dushoboye tubaremera, kuba abakozi b’amagereza barishwe ni imbaraga igihugu cyatakaje, bakaba barasize icyuho kinini mu mwuga wo kugorora, akaba ariyo mpamvu tuzirikana amateka yabo, mu rwego rwo kubaha agaciro bambuwe n’abacuze ba kanashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ari nawo mwanya wo kwibutsa Abakozi b’Umwuga b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ko iki ari igihe cyo gukora cyane ngo twuse ikivi cyasizwe nabo.”
Yakomeje avuga ko kwibibuka abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside ari uburyo bwo kubasubiza agaciro bavukijwe hakumirwa icyo ari cyo cyose cyaganisha ku ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside duharanira iterambere ry’igihugu rizira amacakubiri duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Batemberejwe ibice bitandukanye by’Urwibutso basobanukirwa amateka atandukanye.
Aha komiseri mukuru w’Urwego rw’Urwanda rushinzwe Igorora asiga inkunga mu isanduku yabugenewe.
CG Juvenal Marizamunda Komiseri mukuru wa RCS, asinya mu gitabo cy’abasura urwibutso.
Abasuye Urwibutso basoje,
bafashe ifoto y’Urwibutso.