URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abayobozi b’Akarere ka Nyaruguru basuye abagororerwa mu Igororero rya Nyamagabe bavuka muri ako karere

Ku munsi w’ejo taliki ya 30 Gicurasi 2023, Abuyobozi b’Akarere ka Nyaruguru bayobowe n’umuyobozi wako Emmanuel Murwanashyaka ari kumwe na bamwe mu bagize inama y'umutekano itaguye, abayobozi b'imirenge basuye abantu bafunze bakomoka muri ako karere babaganiriza kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Share this Post

Mu biganiro bagiranye abagore bagororerwa mu Igororero rya Nyamagabe, harimo ibijyanye n’uburere mboneragihugu, aho basobanuriwe uruhare rwabo mu kubaka igihugu baharanira guhindura imyumvire, mu gihe bari gukora ibihano by’ibyaha bakoze bitandukanye, buriwese asabwa kwitwara neza yubahiriza amategeko ndetse buri wese aba ijisho rya mugenzi we, mu rwego rwo kwirnda icyabazanira ikibi kikaba cyabahungabanyiriza umutekano.

Ibiganiro byabereye hamwe baganirizwa n’umuyobozi w’Akarere, nyuma y’ibiganiro muri rusange, buri muyobozi w’umurenge yagiye aganiriza abafite ibibazo baturuka mu murenge ayobora akabatega amatwi, mu rwego rwo kureba uburyo bafashwa ibibazo bishoboka bikaba byakemuka ndetse ibyinshi bikaba byanakemutse, kuko ibyinshi usanga bishingiye ku mitungo ibitabashije gukemuka byahawe umurongo harimo gukurikirana amakuru, hari n’iby’abana basubijwe mu miryango babanaga na ba nyina mu igororero ndetse nabo  basize iwabo.

Bimaze kumenyerwa ko umuturage ari ku isonga mu bikorwa byose, niyo mpamvu biba ngombwa ko n’abari mu magororero bahabwa umwanya ubuyobozi bukabasura mu rwego rwo kumenya ibibazo bafite n’uburyo byakemuka.

Abayobozi b’akarere ka Nyaruguru barikumwe n’ubuyobozi bw’Igororero rya Nyamagabe.

No selected post
Contact Form