URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Munsenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu yizihirije umunsi mukuru wa pantekote mu Igororero rya Rusizi

Abagororerwa mu Igororero rya Rusizi kuri iki cyumweru taliki ya 28 Gicurasi 2023, bagize umugisha wo kwizihiza umunsi mukuru wa pantekote barikumwe n’umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu Mgr Eduard Sinayobye, mu gitambo cya misa yayoboye 94 bahabwa amasakaramentu.

Share this Post

Amasakaramentu yatanzwe na Nyiricyubahiro Munsenyeri Eduard Sinayobye, ni atatu ariyo Gukomererwa, Kubatizwa ndetse no gukomezwa, bihabwa abari bitabiriye igitambo cya misa  bahawe inyigisho zitandukanye zijyanye n’amasakaramentu bahawe, mu rwego rwo kwimakaza ubutumwa bwiza bwa Gikirisitu kubatarabumenye nabo bakabumenya.

Ni igikorwa cyashimishije Abantu bafunzwe n’Abagororwa bari mu Igororero rya Rusizi, kuba bahawe isakaramentu n’umushumba mukuru wa Diyosezi ya Cyangu, kuko mu masakarametu yatanze harimo iryo gukomezwa kandi uwakomejwe agahabwa umukati witiriwe umubiri wa kirisito, bakabihabwa n’umwepisikopi babifata n’igikorwa cy’agaciro gakomeye no kuzirikana umuntu uri mu Igororero ko agifite agaciro muri sosiyete.

Igikorwa cyo kuvuga ubutumwa mu magororero si gishya, kuko amadini n’amatorero ari mu bifasha abakoze ibyaha kongera kwitekerezaho, bakicuza ibyaha bakoze bikanabafasha gukora ibihano byabo neza kuko buriwese aba afite aho asengera kandi buriwese ufunzwe afite burenganzira bwo gusengera aho ashaka.

Mgr Eduard Sinayobye yatanze amasakaramento atatu mu igororero rya Rusizi.

Mu masakaramentu yatanzwe harimo n’iryo kubatizwa ku bafashe inyigisho zabyo.

Contact Form