URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umuganda rusange ngarukakwezi witabirwa n’Amagororero yose hakorwa ibikorwa bitandukanye

Umuganda rusange Ngarukakwezi ni igikorwa kimaze kumenyerwa ku Banyarwanda inshuti z’u Rwanda ndetse n’abarugenda, buriwese ku wagatandatu wa nyuma w’ukwezi aba asabwa kwitabira iki gikorwa

Share this Post

Umuganda rusange Ngarukakwezi ni igikorwa kimaze kumenyerwa ku Banyarwanda inshuti z’u Rwanda ndetse n’abarugenda, buriwese ku wagatandatu wa nyuma w’ukwezi aba asabwa kwitabira iki gikorwa cy’umuganda mu rwego rwo kwishakira bimwe mu bisubizo nkuko abanyarwanda babyiyemeje, aho abakozi b’Amagororero yose abakora ku cyicaro bose bitabira umuganda bagafatanya n’izindi nzego muri icyo gikorwa.

kuri uyu wa gatandatu taliki 27 Gicurasi 2023, Umuyobozi n’abakozi b’ishuri rya RCS Training School Rwamagana, bitabiriye umuganda rusange ngarukakwezi, mu rwego rw’ ubufatanye bw’inzego zirimo iz’umutekano arizo RDF, RNP, mu bikorwa byubaka Igihugu, bifatanya n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana ndetse na bamwe mu badepite bari bayobowe Depite Karemera Francis, bakora ibikorwa bitandukanye.

Abakozi b’Igororero rya Nyagatare nabo bitabiriye umuganda rusange bavugurura umuhanda werekeza ku Igororero ry’Abana rya Nyagatare, witabirwa n’inzego zitandukanye harimo iz’umutekano arizo RDF, RNP, Abakozi b’akarere ka Nyagatare ndetse n’abadepite bari bayobowe na depite Mukabunani Christine, hakorwa ahareshya n’ibirometero bitatu.

Nyuma y’umuganda abawitabiriye bahawe ibiganiro bitandukanye bijyanye n’isuku ahantu hose haba ku mubiri ndetse n’aho abantu batuye iki kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, hakurikiraho icyatanzwe n’umuyobozi wa polisi muri ako karere SP Jean Berchimas Dusengimana, abigisha ku kwirinda impanuka na gahunda y a polisi ku batwaye ibinyabiziga mu bukangurambaga bwa buzwi nka Gerayo Amahoro.

buri wa gatandatu wa Nyuma y’ukwezi ni umunsi wahariwe umuganda rusange mu gihugu hose aho buriwese aba asabwa kuwitabira mu rwego rwo guhuza imbaraga bakikemurira bimwe mu bibazo byasabwaga gukoresha izindi mbaraga.

nyuma y’umuganda abawitabiriye bahawe ubutumwa bwo kwirinda impanuka muri gahunda ya polisi y’ubukangurambaga ya Gerayo amahoro.

Inzego zitandukanye zitabira umuganda rusange mu rwego rwo guhuza imbaraga.

Abakozi ba RCS Training school Rwamagana basoje umuganda barikumwe n’izindi nzego baganira kuri gahunda zitandukanye.

Inzego zitandukanye zitabira umuganda usoza ukwezi.

No selected post
Contact Form