URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ubuvuzi Mu Magororero Igikorwa Cyo Gusiramura

Ubusanzwe umuntu ufunzwe ntakurwaho kuba umuntu nkabandi bose, agira uburenganzira bw’ibanze nkundi muntu wese udafunzwe burimo no kubona serivise zose zijyanye n’ubuzima.

Share this Post

Umuntu wese uzanywe mu igororerore hagendewe ku cyemezo cy’urukiko, mbere y’imihango yindi yose ibaho kugirango yinjizwe abanza guca mu ivuriro agakorerwa isuzuma ry’umubiri wose kugirango hamenywe umubiriwe uko uhagaze haba ku ndwara zandura cyangwa izitandura ndetse no kumenya ko atakorewe iyica rubozo.

 Mu rwego rwo kwimakaza isuku yo ku mubiri hirindwa indwara zandurira mu myanya ndanga gitsina harimo n’iziterwa n’umwanda (Urinary tract infections etc). Guhera 2019 RCS yatangiye ubukangurambaga mu magororero yose kubufatanye na RBC bakangurira Abantu bafunzwe akamaro ko gusiramura ndetse bashyiraho n’uburyo bwo kubikora kubantu babyifuza, muri iki gihe hasiramuwe abagera ku 45,000 mumagororero yose hakoreshejwe uburyo bw’impeta, Muri uyu mwaka wa 2023 nyuma yo kubona ko umubare wabitabira ari muto  byatumye ubuyobozi bwa RCS bufatanyije n’ibitaro by’uturere Igororero riherereyemo bwongera gukora ubukangurambaga hagamijwe gutanga iyo serivise kubantu baba barafunzwe nyuma ndetse n’abandi baba baragize isoni zo kwemera gusiramurwa mbere,

Muri iki gihe iyi gahunda yatangiriye ku  Igororero rya Rubavu hakaba hamaze gusiramurwa abasaga 1197 iki gikorwa kikaba kizakomeza no kuyandi ma gororero.

Igikorwa cyo gusiramura kiri gukorwa ku Igororero rya Rubavu ariko kikazakomereza no muyandi magororero.

Contact Form