Kugeza ubu amakipe yazamutse neza mu matsinda, ni amakipe yo kumagororero ya Rusizi yazamutse neza mu itsinda rya mbere, Bugesera mu itsinda rya Kabiri, hagakurikiraho RCS Training school- Rwamagana mu itsinda rya gatatu na Musanze mu itsinda rya kane ari nayo yarokowe n’ibitego byinshi yarushaga amakipe bahuriye mu itsinda rya kane, mu mikino yari imaze iminsi ibera mu matsinda yo gutoranya abanyempano bazi umupira w’amaguru muri RCS.
Amakipe yitwaye neza mu majonjora, nayo azahurira muri kimwe cya kabiri tariki ya 01 Kamena 2023, nayo yongere akine harebwa abiri azagera ku mukino wa nyuma, ayo abiri nayo azahure ku mukino wa nyuma havemo ikipe izatwara igikombe kizaba cyateguwe ku ikipe izaba yahize izindi, uyu mukino wa nyuma ukazabera kuri sitade ya Bugesera hagati y’itariki 8 na 9 Kamena 2023, aho ni naho hazatangirwa ibihembo byose ku makipe azaba yarahize ayandi ndetse n’abakinnyi bagaragaje ubuhanga.
Intego y’aya marushanwa hagati y’Amagororero, ni uguhuza abakozi bagatoranyamo abakinnyi beza bazi umupira w’amaguru hagatangizwa ikipe y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora, ikubakwa mu rwego rwo guha agaciro siporo.