URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Gasana yitabiriye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ikigo  kizajya cyakira Abagororwa basigaje igihe gito ngo basoze ibihano by’igifungo

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, uyumunsi kuwa 25 Gicurasi 2023, yitabiriye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ikigo kizajya cyakira Abagororwa bazaba basigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo, bategurwa gusubira mubuzima busanzwe.

Share this Post

Ni ikigo kiri kubakwa mu murenge wa Muhazi, mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’iburasirazuba, ku nkunga y’abaterankunga b’imiryango itegamiye kuri leta ariyo Stirling Fundation na Church of Jesus Christ of latter – day saints, iki kigo nikimara kuzura kikazajya cyoherezwamo Abagororwa basigaje igihe gito ngo basubire mu miryango yabo aho uwo muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye, zirimo iz’umutekano iz’ibanze, Abaturage ndetse n’abaterankunga,

mu rwego rwo kubategura ngo bazasubire mu buzima busanzwe barabaye abaturage beza bagendera kuri gahunda za Leta.

Muri uwo muhango CGP Juvenal Marizamunda, Komiseri mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yavuze ko gahunda ihari ari ugutegura umuntu wakoze icyaha gusubira mu buzima busanzwe yarahindutse bitandukanye n’uko abantu bamwe bafataga ko gufunga ari ukumvisha umuntu.

Yagize ati”Kera abakoraga icyaha bajyanwaga mu magereza wasangaga gahunda ari ugufungwa, bitandukanye na gahunda ihari ubu, aho uwakoze icyaha iyo ageze mu Igororero yigishwa agahabwa ubumenyi buzamufasha kwiteza imbere ndetse bikanamurinda no kongera gusubira mubyaha bitewe nuko hari ibyo yize mugihe yari ari mu igororero, abazajya banyura muri ibi bigo bigiye kubakwa, bazajya bahabwa inyigisho zitandukanye zirimo

Gutegurwa mu gusubira muri sosiyete no guhuzwa n’imiryango yabo, ubujyanama mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi, ubureremboneragihugu no kugezwaho ibirebana na gahunda za Leta, kwihangira imirimo no guteza imbere ubunyamwuga, ihame ry’umuryango no gukemura amakimbirane, kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, kwimenyereza no gushyira mu ngiro ubumenyingiro no kwegerezwa isoko ry’umurimo,.”

Arakomeza avuga ko bizafasha abagiye gusoza ibihano kutiheba no guhangayika mu minsi ya nyuma yo gusoza ibihano bibaza uko bazabaho bageze hanze, kuko bazaba barateguwe ndetse banafite ubumenyi butandukanye buzabafasha kwiteza imbere bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo asoza ashimira abaterankunga n’akarere ka Rwamagana katanze ubutaka bwo kubakwaho iyi nyubako na Leta y’u Rwanda idahwema gushigikira ibikorwa bya RCS bya burimunsi.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu yatangiye ashimira abitabiriye umuhango akomereza ku kamaro k’ibigo bigiye kubakwa mu ntara zose mu rwego rwo gutegura umuntu uri mu igororero usigaje igihe gito ngo atahe.

Yagize ati” Mbanje gushimira mwese mwitabiriye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ikigo kizafasha abantu basigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo, politiki y’u Rwanda mu birebana n’abantu bafunzwe igamije kubagorora bakavamo abatutage beza bagendera ku mategeko, bakaziteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu cyabo, RCS imaze gukora byinshi mubijyanye niyi politiki biturutse ku mategeko aheruka  kuvugururwa, mbere wasangaga hibandwa ku guhana gusa, ariko ubu bijyanye n’icyerekezo RCS yahawe, hateganyijwe kubaka ibigo byihariye bizajya byakira abantu basigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo, hagamijwe kubategura kugira ngo bazasubire mu muryango barabaye abaturage beza, ni uburyo bwiza bwo kubafasha kunoza umwuga bigiye mu magororero banafashwa guhuzwa n’imiryango, ibi bizabafasha no kwirinda insubiracyaha, kuko akenshi usanga ubusubiracyaha buturuka ku mpamvu nyinshi zirimo amakimbirane mu miryango kutagira icyo bakora, ibi bigo bikazafasha ababirimo kuzasoza ibihano byabo baramaze kumenyera ubuzima bwo hanze, binaborohere kwisanga muri sosiyete.”

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa, asaba inzego zose kuzabigira ibyazo kuko intego z’uyu mushinga zitagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’impande zoze.

Elder Erden umuterankunga w’iki gikorwa yashimye leta y’u Rwanda uburyo yita kubaturage bayo ndetse anashimira n’abo bafatanyije umurimo w’Imana bakusanyije inkunga.

Yagize ati”Ndashima Leta y’u Rwanda kuko yita ku baturage bayo, ndashimira kandi abo dufatanyije umurimo w’imana, tuzakomeza gufatanya kandi twizeye ko uyu mushinga uzagira impinduka nyinshi zigaragara.”

biteganyijwe ko iyi nyubako izuzura itwaye agera kuri miriyari ndetse bakanateganya ko nizuzura zimaze kubakwa zizakira abagera ku 2500, igitsinagore 500 n’igitsinagabo 2000.

Minisitiri Gasana arikumwe Mbonyumuvunnyi Rajab umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana na Madam nicole umuyobozi wungirije mu mumuryango Stirling foundation bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo kizajya cyakirirwamo ababura igihe gito ngo basoze ibihano.

Minisitiri Gasana na Komiseri mukuru wa RCS ndetse na meya wa Rwamagana bashimira umuterankunga ku ijambo yari amaze kuvuga.

IGIHE ABAYOBOZI BASHYIRAGA IBUYE RY’IFATIZO AHAGIYE KUBAKWA HALFWAY-HOME.

Uku niko igishushanyo mbonera cy’inyubako zizahubakwa kizaba kimeze.

Abitabiriye umuhango nyuma yo gusoza bafashe ifoto y’urwibutso.

No selected post
Contact Form