URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Inzego z’ibanze z’umurenge wa Gahanga zasuye abari mu Igororero rya Nyarugenge murwego rwo kwitegura umunsi w’amahoro

Uyumunsi kuwa 23 Gicurasi 2023, itsinda ry'abayobozi b'Inzego z'ibanze bo mu murenge wa Gahanga riyohowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge arikumwe n'uhagarariye jyanama y'Umurenge, abayobozi b'imidugudu, DASSO n'abandi basuye abari mu Igororero rya Nyarugenge.

Share this Post

Intego y’ urwo ruzinduko rwabo rugamije kuganiriza abantu bafunzwe bari mu Igororero rya Nyarugenge mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihizwa tariki 26/06/2023, aho abari muri iryo gororero bahawe ikiganiro kigaruka ku kwimika amahoro no kubana kivandimwe ku bantu bafunzwe ndetse no kugira umuco wo kwemera icyaha no gusaba imbabazi  kubahemukiye bakabasha kubana neza kuko sosiyete nyarwanda ikeneye abantu babanye mu mahoro, icyo kiganiro kikaba cyatanzwe n’umunyamabanganshingabikorwa w’umurenge wa Gahanga Rutebuka Emmanuel, aza kunganirwa n’umukuru w’inama njyanama y’uwo murenge ndetse umwe mubasoje ibihano wahoze afunze ndetse na bamwe mu bagororwa bafunzwe bakomoka muri uwo murenge baboneraho kubaza ibibazo mbonezamubano.

Umuyobozi w’umunyamabanganshingabikorwa w’umurenge wa Gahanga Rutebuka Emmanuel, mu rwego rwo kwimakaza amahoro abantu bose bakwiye kugira umuco wo kubabarira.

Yagize ati” mubyukuri kugirango amahoro akameze asagambe muri sosiyete Nyarwanda buriwese yakabaye yiyumvamo umuco wo gusaba imbabazi no kubabarira, kuko iyo wakoze icyaha ugasaba imbabazi urabohoka, ndatse kandi niyo watanze imbabazi nabwo urabohoka, ndashishikariza buriwese urihano ibyo bintu kubigira ibyo kuko aribyo bizatuma amahoro arushaho gusagamba.

Muri mucyo Nyarwanda kubabarira ni ibintu bimenyerewe ku muntu wakoshereje mugenzi we, byaba ngombwa akica icyiru murwego rwo kurushaho guharanira amahoro mu miryango aho abantu batandukanye baba batuye.

Contact Form