URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Polisi mu bukangurambaga bwa Gerayo amahoro, mu kwirinda impanuka yigishije abakozi ba RCS

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera, ACP Gerard Mpayimana, Komiseri ushinzwe umutekano wo mu muhanda, uyumunsi kuwa 13 Kamena 2023, batanze ubukangurambaga ku bwirinzi bw’impanuka zo mu muhanda ku bakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS.

Share this Post

Ubu bukangurambaga bugamije muri rusange gushishikariza buri wese kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo, hagamijwe kwirinda icyateza impanuka cyose, bigirwa umuco bikaba mu ndangagaciro z’abakoresha umuhanda
Abari bakurikiye ubu bukangurambaga batanze ibitekerezo murwego rwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, hatagize ubangamira undi mugihe bari murugendo. Aho batanze urugero ku bindi bihugu imodoka igize ikibazo umushoferi yambara akagarurarumuri buri wese akabona ko ikinyabiziga cye cyagize ikibazo.
ACP Gerard Mpayimana komiseri wa polisi ushinzwe ishami ryo mu muhanda, yavuze ko buri mwaka hapfa abantu benshi bazira impanuka ndetse n’imitungo myinshi ikangirika ariko tubigize ibyacu birashoboka cyane ko zagabanuka.
Yagize ati” Ibiri gutera impanuka muri iyi minsi ni akajagari gaturuka mu bakoresha umuhanda batubahiriza amategeko y’umuhanda, harimo abamotari n’abashoferi batita ku mategeko agenga umuhanda, nkamwe rero muri munzego z’umutekano mugomba kuba intangarugero murasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda n’abandi bakatureberaho, waba uri mu muhanda ibitekerezo byawe ntahandi ugomba kubyerekeza atari mu muhanda, murasabwa rero kugendera ku mategeko uko bikwiye twirinda impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.”
CP Jean Bosco Kabera haramutse hatabayeho uburangare mu muhanda impanuka za kwirindwa, kuko inyinshi ziba zituruka ku burangare no kutoroherana mu muhanda.
Yagize ati” abantu bakoresha umuhanda baramutse birinze uburangare impanuka zakwirindwa ku kigero cya 80%, kuko akenshi iziba zituruka kuburangare no kutoroherana mu muhanda, abandi ugasanga bahugiye muri telefone ugasanga biteje impanuka, buriwese rero nagerageze ku ruhande rwe cyane ko nkamwe muba mu nzego z’umutekano arimwe mugomba kuba intangarugero kurenza abandi.”
DCG yashimiye abatanze ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka anabizeza ko bagiye kugerageza nabo bagashyiraho akabo ntihazagire umukozi wa RCS uzagaragara muri ayo makosa.
Yagize ati” Ndabanza gushimira abatanze ubukangurambaga ku bwirinzi bw’impanuka, byari bikwiye kuko hari benshi batajyaga bubahiriza amategeko y’umuhanda atari uko batayazi ahubwo ari ukuyirengagiza, ndabizeza ko natwe tugiye gushyiraho akacu kuburyo hatazagira umukozi wa RCS uzagaragara muri ayo makosa bamwe batajyaga bitaho.”
Ubukangurambaga bwa gerayo amahoro buri gukorwa na Polisi ishami ryo mumuhanda, murwego rwo kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kwitwararika hirindwa impanuka zitandukanye zitwara ubuzima bw’abantu.

Muri ubu bukangurambaga bibukijwe ko ntanumwe utagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Abitabiriye ubukangurambaga wobonaga ko bose banyotewe no kumenya uko amategeko y’umuhanda yakabaye yubahirizwa.

Hari abayobozi batandukanye bo ku magororero n’abakozi ba RCS bakorera kucyicaro bari bitabiriye inama yagombaga kubahuza n’ubuyobozi nabo bagejejweho ubukangurambaga bwa gerayo amahoro.

CP John Bosco Kabera arikumwe na komiseri Mukuru wungirije wa RCS,  ageza kubitabiriye inama ubukangurambaga bwa Polisi bwa gerayo amahoro.

ACP Gerard Mpayimana ushinzwe ishimi ry’umutekano wo mumuhanda nawe yari muri ubu bukangurambaga.

Nyuma y’ubukangurambaga habayeho gufata ifoto y’urwibutso

Abari bitabiriye Inama yagombaga kubahuza n’ubuyobozi nabo bagize amahirwe yo kumva ubukangurambaga.

No selected post
Contact Form