URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi ba RCS 45 basoje amahugurwa ku gutegura Abagororwa babura igihe gito ngo basoze ibihano basubire mubuzima busanzwe

Aba bakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS 45, uyumunsi taliki ya 11 Kamena 2023, basoje amahugurwa y’iminsi 7 muri ILPD(Institute of Legal Practice and Development), Ishuri ritanga amasomo mubyamategeko rikanayateza imbere riherereye mu karere ka Nyanza, ayo mahugurwa akaba arebana no gutegura abagororwa babura igihe gito ngo basubire mu buzima busanzwe.

Share this Post

Ni amahugurwa yateguwe na RCS ifatanyije na Interpeace , umuryango utegamiye kuri leta, uharanira amahoro mu Karere k’Ibiyaga bigari, integanyanyigisho itangwa n’ishuri rya ILPD, iyo nteganyanyigisho izafasha mu gutegura abagororwa bahamijwe ibyaha n’inkiko bikaba ngombwa ko bajya gusoreza ibihano byabo mu Igororero, basigaje igihe gito ngo babisoze  basubire mubuzima busanzwe mu rwego rwo kubategura mu mutwe ngo bazagere muri sosiyete ari abaturage beza bubahiriza amategeko.

SP Bonaventure Muvunyi umwe mubakurikiranye amahugurwa yavuze ko muri rusange  ibyo bakuye muri ayo mahugurwa y’iminsi irindwi bizabafasha gutegura neza ababura igihe gito ngo basubire mu buzima busanzwe kuko harimo byinshi by’ingenzi bakeneye kumenya.

Yagize ati”Iminsi irindwi tumaze muri aya mahugurwa yadusigiye byinshi by’ingenzi, bizadufasha gutegura abakoze ibyaha bari gusoza ibihano bitegura gusubira mubuzima busanzwe,  aho twarebeye hamwe uko umuntu ugeze mu Igororero bwambere agomba gutegurwa mumutwe, kumukurikirana mugihe ari gukora ibihano, mu rwego rwo kumutegura kuzasubira mu buzima busanzwe hari byinshi byahindutse kuriwe, twigiyemo uburenganzira bwa muntu, gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bigamije gutegura umuntu wakoze icyaha kutiheba akumva ko ubuzima burangiye ahubwo akigirira icyizere bikazanamufasha kudasubira mubyaha ukundi asoje ibihano.”

Umuyobozi w’umusigire w’Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko ILPD Dr Sezirahiga Yves, yasabye abitabiriye amahugurwa ko bagomba kubaha umuntu wese uje mu igororero kuko ntamuntu ufite ubudahangarwa bwo kuba atazamo.

Yagize ati” Buriwese ashobora kwisanga mu Igororero kuko ntawe ufite ubudahangarwa bwuko atahagera, murasabwa rero kwita kubo byabaye ngombwa ko basoza ibihano byabo bari mu Igororero, mukabategura neza kugirango bazagaruke muri sosiyete barabaye abaturage beza, aya masomo rero azabafasha guhugura n’abandi batabashije kuza, kuko ari ingenzi kubo mushinzwe, ndasoza nshimira ubuyobozi bwa RCS na interpeace bateguye imfashanyigisho namwe abitabiriye amahugurwa ku myitwarire myiza mwagaragaje mbasaba ko ubumenyi mwahawe muzabutanga bukagira umumaro kubabuhawe.”

CP Bosco Kabanda, umuyobozi ushinzwe ubureremboneragihugu muri RCS wari uhagarariye Komiseri mukuru,  yavuze ko izi nyigisho abasoje amahugurwa bahawe, zizafasha abakoze ibyaha kutiheba bibaza uko bizagenda basoje ibihano.

Yagize ati “ Twiteze ko amasomo mukuye hano ari umusingi ukomeye azafasha abakoze ibyaha bitegura gusoza ibihano, batibaza uko bizagenda basubiye muri sosiyete, bitewe nuko bazaba barateguwe bikazabafasha kutiheba no guhangayika bibaza aho bagiye bitewe n’igihe baba bamaze mu Igororero, muri urwo rugendo rwo kubategura harimo kubaganiriza ku mibereho y’ubuzima bagiye kongera gusubiramo, bizafasha rero ugiye gusoza ibihano kugenda ameze nkumuntu umenyereye hanze kuko ibyinshi azaba yarabyigishijwe, kuko muri uku kubategura hari ubumenyi bahabwa kugira ngo bazagere hanze bagire icyo bimarira, aho bazajya bigishwa  imyuga n’ubumenyingiro bizabafasha kwihangira imirimo bakiteza imbere bakanateza imbere imiryango yabo, ibi bikazanagabanya insubiracyaha kuko bazaba bafite ibyo bakora, ndabasaba rero ubwo bumenyi mukuye hano kuzabutanga uko buri.”

Aya mahugurwa yasojwe uyumunsi yahabwaga abagera kuri 45 bose barebera hamwe uburyo bafasha usigaje igihe gito ngo asoze ibihano asubire mu buzima busanzwe ari abaturage beza bubahiriza amategeko.

Amahugurwa bayahabwaga n’abarimu bigisha mu Ishuri rikuru ryigisha amategeko no kuyateza imbere ILPD.

Abasoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko bakurikiranye inyigisho.

Abarimu n’abitabiriye amahugurwa abayobozi bitabiriye umuhango wo gusoza bafashe ifoto y’urwibutso.

No selected post
Contact Form