URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Gasana, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubashya hagati ya Minisitiri w’Ingabo na komiseri mukuru wa RCS

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, uyumunsi taliki ya 08 Kamena 2023, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubashya hagati ya Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda wari Komiseri mukuru wa RCS, na CGP Evariste Murenzi, komiseri Mukuru mushya wa RCS wahawe inshingano zo kuyobora Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

Share this Post

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi, yavuze ko nta gishya kidasanzwe azanye ahubwo icyambere ari ugufashanya kandi ko aje kwigira kubo asanze.

Yagize ati” ndagirango mbabwire ko nje gufatanya namwe, kuko ntakintu wakora wenyine udafatanyije n’abandi, tugomba gufatanya kugirango tugere kubyo Igihugu gishaka, ariko ndizera ko tuzakorana neza tukagorora abanyarwanda  bagonganye n’amategeko kandi tukibuka ko ari ikiremwamuntu ibyo bikaba bijyana na disipulini kuko ariyo zingiro ya byose.”

Minisitiri w’Ingabo Hon. Juvenal Marizamunda mu ijambo rye yashimiye nyakubahwa perezida wa Repubulika wamugiriye icyizera  na Minisitiri w’umutekano mu bufatanye bagiranaga mu gihe yayoboraga RCS, anashimira abo bakoranaga.

Yagize ati” Mbere na mbere ndabanza gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wangiriye icyizere, ndashimira na minisitiri w’umutekano ku gihe kingana n’imyaka ibiri twari tumaranye dukorana, hari byinshi yagiye adufasha muri uru rugendo rutoroshye rwo kugorora abakoze ibyaha, ndashimira kandi n’abo twakoranaga umunsi ku munsi, nizeye ko n’umuyobozi mushya wahawe kuyobora RCS nawe muzakorana neza kuko byinshi twabiganiriye, igisabwa n’imikoranire hagati y’inzego zose mu bushobozi mubonye mukabubyaza umusaruro mugamije kubaka Igihugu.”

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu nawe yatangiye yifuriza ishya n’ihirwe abayobozi bashya bahawe inshingano n’Umukuru w’Igihugu, anavuga kuri gahunda nziza yo kugorora abakoze ibyaha.

Yagize ati” Ndatangira nifuriza ishya n’ihirwe abayobozi bashya bahawe inshingano na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hari byinshi byakozwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwita ku bakoze ibyaha bategurwa gusubira mu buzima busanzwe, Ministiri w’ingabo hari byinshi yari amaze gukora byinshi kandi bigaragara kuko hari ibibazo byinshi byari bimaze gukemuka ndakwifuriza amahirwe mu nshingano nsha uhawe, ndizeza kandi Komiseri mushya ko tuzakomeza gukorana neza kandi ndizera ntashidikanya ko nabo asanze muzafatanya RCS igatera imbere birushijeho.”

Ni umuhango wahuriranye n’Inama mpuzabikorwa ngaruka kwezi ya RCS (RCS Coordination Council Meeting), iyo nama ikaba yitabirwa n’Abayobozi bakuru ba RCS, abayobora za Diviziyo, Umuyobozi w’Ishuri rya RCS, ab’amashami n’ab’amagororero yose.

CGP Evariste Murenzi akorana ihererekanyabubashya na Minisitiri w’ingabo Hon. Juvenal Marizamunda.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yitabiriye umuhango w’ihererekanyabubashya ku muyobozi mushya wa RCS.

Uyu muhango wo guhererekanya ububashya wahuriranye n’inama mpuzabikorwa Ngarukakwezi, ihuza abayobozi bafite ibyo bahagarariye muri RCS.

Inama mpuzabikorwa ngarukakwezi Minisitiri w’umutekano yiyemeje kujya iyibonekamo murwego rwo gufatanya kunoza inshingano kuko urwo rwego ruri muzo minisiteri ayobora ifite mu nshingano.

No selected post
Contact Form