URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Perezida wa Repubulika yarahije abahawe inshingano nshya harimo umuyobozi mushya w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora

Kuri iki gicamunsi cy’umunsi taliki ya 07 Kamena 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yarahije abayobozi bashya bahawe inshingano, barimo n’umuyobozi mushya wahawe inshingano zo kuyobora, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, ariwe Brig.Gen. Evariste Murenzi.

Share this Post

Nkuko biheruka gusohoka mubyemezo by’inama y’abaminisitiri iheruka guterana kuwa 05 Kamena 2023, igaha abayobozi batandukanye inshingano nshya, uyumunsi habayeho umuhango wo kurahiza abahawe inshingano nsha, barahizwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nkuko bisanzwe bigenda ku bayobozi bahawe inshingano, babirahirira bagiye gutangira.

Muri uwo muhango nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabwiye abarahiriye inshingano nsha bahawe ko bagomba kumva uburemere bwazo kuko ibyo bakora babikorera Igihugu n’Abanyarwanda.

Yagize ati “ Ndagirango mbanze nshimire abamaze kurahira kuba bemeye inshingano zindi nsha bakava kuzari zisanzwe, kuko bari bafite izindi, nta gishya umugambi n’umwe ni ugukorera igihugu, iteka aho umuntu aba agiye hose cyangwa aho aba asanzwe imirimo ni ukuyikora neza uko bishoboka, twumva uburemere bw’izo nshingano kuko hafi byose cyangwa byinshi tuba tubikorera igihugu n’abanyarwanda binyuze mu bufatanye mu nzego zitandukanye kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba cyiteze kuri abo bayobozi.”

Iyo hari abayobozi bahinduriwe inshingano mu nzego nkuru bikemezwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abahawe izo nshingano baba bagomba kuzirahirira murwego rwo guhamya ko bazazitunganya uko bikwiye akaba ariyo mpamvu habaho indahiro imbere y’Umukuru w’Igihugu.

No selected post
Contact Form