URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Amagororero y’abagore hamwe n’iry’abana rya Nyagatare bizihije umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika

Tariki ya 16 Kamena buri mwaka ku ni Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w'Umunyafurika, kuri uwo munsi abana baba mu magororero atandukanye babana n’ababyeyi babo kubera impamvu zitandukanye zitaturutse kuribo n’abandi baba barakoze ibyaha ariko bataruzuza imyaka y’ubukure bari kugororwa bubahiriza umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’umunyafurika.

Share this Post

Ku ruhande rw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihirijwe ku Igororero ry’Abana rya Nyagatare, rigororerwamo abana bataruzuza imyaka yubukure witabirwa n’inzego zitandukanye zirimo Abayobozi b’Akarere, Uhagarariye Polisi, Abafatanyabikorwa batandukanye ba RCS aribo: Fondation DIDE, Cartas Dioscese ya Byumba, Assocition Modeste Et Innocent (AMI) na Rwanda Bridge to Justice (RBJ), ndetse n’abakozi batandukanye b’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora bayobowe na CP  Bosco Kabanda, komiseri ushinzwe ubureremboneragihugu, waje uhagarariye Komiseri mukuru wa RCS.

Uyu munsi uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti” Uburenganzira bw’Umwana mu isi y’ikoranabuhanga.”

Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo ku bana bagororerwa mu igororero rya Nyagatare, babinyuza mu bihangano bitandukanye birimo imbyino, indirimbo, ikinamico n’imivugo bigaruka ku butumwa bwo kurinda Umwana no kumuha uburenganzira agombwa muri iyi si y’ikoranabuhanga.

Uwimana Joyce, Umwana ugororerwa mu igororero ry’abana rya Nyagatare, yavuze ko afatanije ibyishimo n’abana bagenzi be kubwo guhabwa uburenganzira bwabo nk’abana no gufashwa mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Yagize ati” Njye n’abana bagenzi bange tugororerwa muri iri gororero ry’abana rya Nyagatare dufatanije ibyishimo by’uko duhabwa uburenganzira bwacu ndetse  hano mu igororero tukiga tukanatozwa gukoresha ikoranabuhanga kugirango nidutaha tuzagendane n’abandi mu iterambere ryimakaza ikoranabuhanga.”

Umuyobozi w’Igororero ry’abana rya Nyagatare, SP Donatha Mukankuranga yavuze ko uyu munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika hibukwaho ubutwari bw’abana b’Isoweto muri Afurika y’Epfo, baharaniye uburenganzira bwabo.

Yagize ati” Uyu munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika tuwibukaho ubutwari bwaranze abana bagenzi banyu b’Isoweto baharaniye uburenganzira bwa Muntu n’ubwabo, namwe mukomeze ubwo butwari kuko uburenganzira bwanyu iyo bubungabunzwe buvamo uburere bwiza bukabyara Ubunyarwanda bwuje indangagaciro nziza zikaba umusingi wo kubaka Igihugu kuko nimwe Rwanda rw’Ejo.”

Ndorimana Denis ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Nyagatare waje uhagarariye umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yavuze ko Leta y’u Rwanda yubaha uburenganzira bwa muntu ariko byagera kubw’umwana bikaba akarushyo kuko ariwe ejo haza harwo.

Yagize ati” Muri rusange Leta y’u Rwanda yita ku burenganzira bwamuntu, ariko Umwana yitabwaho by’akarusho, Ubuyobozi tugomba gusigasira uburenganzira bwabo twirinda icyatuma umwana aho ari hose hari icyahungabanya umudendezo we, uburenganzira bwanyu rero bugomba kubungabungwa, kuko nimwe mizero y’ejo hazaza y’Igihugu namwe kandi murasabwa kubigiramo uruhare kuko ushaka iterambere arariharanira.”

Umushyitsi mukuru wari unahagarariye Komiseri Mukuru muri ibi birori CP Bosco Kabanda, komiseri uyobora Divisiyo y’ubureremboneragihugu yabwiye abari bitabiriye ibi birori ko uburenganzira bw’abana bugomba kubungwabungwa muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.

Yagize ati” Mu bisanzwe u Rwanda ni Igihugu kigendera kumategeko n’uburenganzira bwa Muntu, cyane nubu mugihe cy’iterambere mu ikoranabuhanga, umwana by’umwihariko aba agomba gukurikiranwa, kuko atitaweho aribwo usanga yaratangiye kwishora mubyaha binyuze mu myitwarire itari myiza agenda akopera, bikamugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe, turasbwa kwita ku bana bacu kuko aribo Rwanda rw’ejo.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari Amagororero 13, harimo umunani afungiwemo abagabo, abiri arimo abagabo n’abagore, abiri afungiwemo abagore hakiyongeraho igororero ry’abana rya Nyagatare rigororerwamo abana bataruzuza imyaka y’ubukure baba barahamijwe ibyaha n’inkiko.

Hari abagore baza gufungwa batwite igihe cyo kubyara kikagera ibihano byabo bitararangira cyangwa ugasanga baje bafite abana bakiri munsi y’imyaka itatu bikaba ngombwa ko babana n’abana babo mumagororero, aba nabo RCS ntiyabibagiwe kuko yabafashije kw’izihiza uyu munsi.

Abana b’Igororero rya Nyagatare bagaragaje ibyishimo ku munsi wahariwe umwana w’umunyafurika binyuze mu bihangano bitandukanye.

ubutumwa bwabo babunyujije mubihangano bitandukanye birimo indirimbo,imbyino, umuvugo n’ikinamico.

Abana babana n’ababyeyi babo ku Igororero rya Ngoma beretswe urukundo n’abayobozi babaha amata.

Mukayiranga Marie Gloriose Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, arikumwe n’umuyobozi w’Igororero ry’Abagore rya Ngoma SP Fatuma Mutesi bari kumwe n’abana babana n’ababyeyi babo bataruzuza imyaka itatu kugirango basubizwe imiryango yabo.

No selected post
Contact Form