URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagera kuri 327 b’Igororero rya Muhanga basoje bahawe impamenyi zuko bamenye gusoma, kubara no Kwandika

Abagororwa 327 b’Igororero rya Muhanga, uyumunsi taliki ya 21Kamena 2023, bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko bamenye gusoma, Kwandika no Kubara, bishimira intambwe bateye kuko bajyaga baterwa ipfunwe no kuba hari serivise babaga bakeneye zibasaba gusoma bakabanza kubaza abandi.

Share this Post

Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi witabiriwe n’umuyobozi w’Igororero rya Muhanga SP Tharicisse Nshimiyimana Ushinzwe amasomo muri iryo Gororero SP Rose Ingabire, witabirwa kandi Basigirende Venancie wari umushyitsi mukuru waje uhagarariye umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,  kuko nako gafatanya n’Igororero mu gufasha abiga gusoma kubara no Kwandika, bashimira abasoje bahawe impamyabumenyi.

Ndayishimiye Innocent umwe mubahawe impamyabumenyi yavuze ko yakuze yibera mu nka atabonye umwanya wo kujya mu ishuri.

Yagize ati” sinagize amahirwe yo kujya mu ishuri kuko niberaga mu nka, ari nabyo byantakururiye ibyago byo gukora ibyaha kubera ubujiji, ariko ubu ndashima ubuyobozi bw’Igororero bwadufashije tukiga gusoma kubara no kwandika ubu umuntu akaba atazongera kugera ahantu ngo ayoboze kandi hari ibyapa.”

Mugiraneza Gilbert nawe aravuga ko aho yajyaga yibwa amafaranga aho yajyaga akora kubera kutamenya kubara agahabwa make.

Yagize ati” Najyaga nibwa amafaranga kubera kutamenya kubara, bampaga amafaranga make nkabika kubera ko ntashoboraga kuyibarira, ariko ubu nagiriwe amahirwe ndi umwe mu bayobozi mu gipangu nyuma yuko maze kumenya gusoma no kwandika kandi sinzahagarikira aha nzakomeza kwiga n’ibindi cyane indimi zigezweho.”

Basigirende Venancie wari umushyitsi mukuru waje uhagarariye umuyobozi w’ Akarere ka Muhanga, yavuze ko aribyiza kubona abantu bize bakuze bishimira ko bamenye gusoma.

Yagize ati” Ni ikintu gishimishije kubona umuntu wize gusoma, kubara no kwandika ari mu Igororero, aya mahirwe mwakuye hano azababere impamba yo kwiteza imbere kuko kubaho utazi gusoma no kwandika uba umeze nk’impumyi ariko ubu hari byinshi muzajya mwikorera mudasabye ubufasha, reba kugera mumasangano y’umuhanda ukayoboza kandi hari ibyapa bikuyobora, birababaje mbifurije gukomeza gukurikirana n’andi masomo ntimuzagarukire aho.”

Umuyobozi w’Igororero rya Muhanga SP Tharicisse Nshimiyimana, arasaba abahawe impamyabumenyi gukomeza bakiga n’ibindi kuko iyi ari intangiriro.

Yagize ati “ Ndabanza gushimira mwese abahawe impamyabumenyi ko mwamenye gusoma, kubara no kwandika, iyi ni intangiriro muzakomeze mwige n’ibindi bitandukanye mufungure amaso kuburyo muzasubira mubuzima busanzwe bagatungurwa n’ubumenyi mwakuye mu Igororero.”

Nkuko biri mu nkingi 4 Urwego rw’u Rwanda rushizwe Igorora RCS rufite arizo ubutabera, Kugorora, umutekano n’umusaruro,  bikaba bibarizwa mu nkingi yo kugorora kuko iyo umuntu aje gufungwa akagira ubumenyi yunguka hari urwego rwiza aba agezeho mu iterambere runaka cyane gukuza imitekerereze, bigatuma hari byinshi abashya kwigezaho buturutse ku kumenya gusoma kubara no kwandika.

 

 

No selected post
Contact Form