URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku munsi w’Umuganda rusange muri RCS uhabwa agaciro hakorwa ibikorwa bitandukanye rimwe na rimwe bakifatanye n’abaturage

Nkuko bimaze kumenyerwa buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi mu Gihugu hose Abanyarwanda baba bari mu bikorwa bitandukanye by’umuganda rusange, aho bakora imirimo yo guhanga imihanda, Amashuri, Ibiraro, kubakira abatishoboye, gusana ibikorwa bitandukanye biba byarangiritse mu rwego rwo kwishakira ibisubizo.

Share this Post

Taliki 24 Kamena 2023, ku magororero yose habaye umuganda rusange mu Gihugu hose, Abakozi b’Igororero rya Rwamagana barikumwe n’abaturage b’Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Karitutu bakoranye umuganda wo gutunganya umuhanda, nyuma y’umuganda baganirizwa kuri gahunda zitandukanye, aho umuyobozi w’Igororero yasabye abitabiriye umuganda kwirinda kuzana ibitemewe igihe baje gusura abantu babo bari mu Igororero.

SP Ephrem Gahungu, umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana, yabwiye abitabiriye umuganda ko bagomba kwirinda kuzana ibitemewe igihe baje gusura ababo.

Yagize ati” Bimaze kugaragara ko hari abantu baza gusura bakazanira abantu babo ibintu bitemewe, nabasabaga ko mwabicikaho, mukajya muza kubasura ariko mukirinda kubazanira ibibujijwe kuko kubibuza haba hari impamvu harimo no kurengera ubuzima bw’abantu banyu, kuko biri munshingano dufite, mugerageze kubyirinda kuko uwo bizagaragaraho azabihanirwa ndetse agahabwa ibihano bikakaye akabera urugero abandi.”

Kuri buri gororero buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi haba hari ibikorwa bitandukanye byateganyijwe bigomba gukorwa mu muganda rusange, mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo nkuko abanyarwanda bose babyiyemeje binyuze mu bikorwa by’umuganda rusange.

Abakozi b’Igororero rya Rwamagana bakoranye umuganda n’abaturage b’umurenge wa Muhazi.

Nyuma y’umuganda abaturage baganirijwe n’umuyobozi w’Igororero abasaba kwirinda kuzana ibitemewe baje gusura abantu babo bari mu Igororero.

No selected post
Contact Form