URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu rwego rwo kugorora,RCS yakiriye itsinda riturutse mu bwami bwa Eswatini

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Nyakanga 2023, ku Cyicaro gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora RCS, Komiseri Mukuru w’uru rwego CGP Evariste Murenzi yakiriye itsinda riturutse mu Bwami bwa Eswatini ryari riyobowe n’Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga muri Eswatini; Hon. chief justice Bheki MAPHALALA.

Share this Post

Muri uru rugendoshuri rwari rugamije kwigira kuri RCS no kwiyungura ubumenyi butandukanye mu rwego rwo kugorora, iryo tsinda ryasobanuriwe imikorere y’ukuntu Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igororo rukoresha rugorora aho gufunga gusa, ndetse n’uko amadosiye y’abantu bafunzwe acungwa hakoreshejwe IECMS ( Intergrated Electronic Case Management System).
CGP Evariste Murenzi hamwe n’Abakozi b’Umwuga b’Urwego ayoboye, basangije iri tsinda ryo muri Eswatini ku bumenyi n’ubunararibonye muri gahunda zo kugorora no Kwita ku mibereho myiza n’ubuzima ( ubuvuzi) bw’abantu bafunzwe
Ikindi kandi iri tsinda banarigaragarije ibikorwa bishingiye ku bumenyingiro butangirwa mu mashuri y’imyuga yo mu magororero uburyo buha abagororwa ubushobozi bushingiye kubumenyi no nibasoza ibihano byabo bazihangire imirimo hanirindwe isubiracyaha.
Komiseri mukuru wa RCS; CGP Evariste Murenzi yavuze ko ari indangagaciro z’u Rwanda gutanga umusanzu mu kubaka umutekano uhamye no kugorora kinyamwuga abagonganye n’amategeko.
Yagize ati” Mu Rwanda, ni indangagaciro zacu gutanga umusanzu mu kubaka umutekano uhamye no kugorora kinyamwuga abagonganye n’amategeko.”
Hon. chief justice Bheki MAPHALALA wari uyoboye iri tsinda ryo mu bwami bwa Eswatini yavuze ko we n’itsinda yaje ayoboye yatangajwe n’intambwe y’Ubumwe n’ubwiyunge yatewe nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anavuga ko bishimiye amasomo atandukanye bigiye ku Rwanda muri uru rugendoshuri anavugako kandi ibyo barwigihemo ari ingirakamoro.
Yagize ati” Biratangaje kubona intambwe ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge yatewe nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twishimiye amasomo atandukanye twigiye ku Rwanda muri uru rugendoshuri kandi ibyo twabigiheho ni ingirakamoro bizadufasha.”
Uretse iri tsinda ryo mu Bwami bwa Eswaini, uri ruzinduka kandi rwitabiriwe na Komizeri Mukuru wungirije wa RCS, bamwe mu bakozi bakorera cyicaro gikuru cya RCS ndetse na Amb. Christine NKULIKIYINKA umuyobozi w’Ikigo Rwanda Cooperation Initiative (RCI).

Umuyobozi mukuru wa RCS aha impano umushyitsi mukuru (Chief Justice)

 

Umuyobozi mukuru wungirije wa RCS

 

MC. SP F RUDAKEMWA

 

Ag. Division Manager of Correction SP J BUGINGO

 

ICT. SP E ISHIMWE

 

Hon. Bheki MAPHALALA (Chief Justice) Asinya mu gitabo cy’abashyitsi

 

Ifoto y’urwibutso
No selected post
Contact Form