URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi ba RCS bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Central Africa(CAR) bashimiwe umusanzu wabo ukomeye muri icyo gihugu

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye bikomeje gutanga umusanzu wabyo wo kugarura amahoro no kugorora abagonganye n’amategeko babarizwa mu magereza n’amagororero atandukanye kandi rukomeje gushimirwa uwo musanzu ukomeye.

Share this Post

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Kamena 2023, Madamu Valentine Rugwabiza intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’uyu muryango bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA) yasuye Abakozi b’umwuga b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora RCS, bari mu butumwa bwa MINUSCA abashimira umusanzu wabo mu nshingano bahawe bakorera mu magororero atandukanye y’icyo gihugu.
Rugwabiza akibashimira kandi yafashe umwanya ababwira ko bakwiye gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza no gukomeza gukora inshingano kinyamwuga nk’uko bisanzwe ku Abanyarwanda bose, maze abizeza ubufatanye bwiza n’umuryango ahagarariye.

No selected post
Contact Form