URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abari mu magororero yose yo mu Rwanda bizihije imyaka 29 ishize U Rwanda rwibohoye

Kuwa 04 Nyakanga Buri mwaka mu Rwanda hose hizihizwa umunsi wo kwibohora, mu Urwego rw’ U Rwanda rushinzwe igorora, uyu munsi wizihirijwe Ku magororero yose mu nsanganyamatsiko igira iti "KWIBOHORA ISOKO YO KWIGIRA", aho abakozi ba RCS, abagororwa n’abantu bafunze bawizihirije hamwe mu biganiro bitandukanye bigaruka ku kwibohora kw'Abanyarwanda.

Share this Post

Uyu munsi ngarukamwaka wo kwibohora waranzwe n’imyiyereko n’ibiganiro ku mateka n’ubutwari bwo kubohora U Rwanda, imbyino n’indirimbo bibumbatiye ubutumwa n’ibisingizo by’abagize uruhare mu kubohora u Rwanda.
Abaganirije abagororwa n’abantu bafunze ndetse n’abakozi Bumwuga b’urwego, bagiye bagaruka ku nshingano ya buri wese mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyagezweho nyuma yo kubohora Igihugu, banasaba ko Ugorora akwiye gukomeza gukora kinyamwuga hanyuma kandi Abagororwa n’abantu bafunze ko bakwiye kugororoka kuko ikigamijwe ari ukugira Igihugu cyiza gifite iterambere, gifite abaturage beza kandi bibohoye kugeza no ku cyaha n’igisa nacyo.

Muri ibi birori kandi hashimiwe ababohoye Igihugu hanibutswa ko Umunyarwanda wese akwiye kwirinda amacakubiri no kwishora mu byaha kuko ibyo biri mu bidindiza iterambere ry’Igihugu kandi ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha imiyoborere myiza.

Baganirizwa, abantu bafunzwe n’abagororwa bibukijwe ko nta ntambara y’amasasu igihari ahubwo ikigezweho ari ukwibohora mu kurwanya ubukene, maze banasabwa gukumira icyaha cyaricyo cyose cyatuma igihugu cyacu gisubira inyuma ahubwo ko buri wese asabwa guharanira icyatuma u Rwanda rukomeza kuba ku isonga mu kugera ku iterambere rirambye

No selected post
Contact Form