URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri Mukuru wa RCS yasuye Igororero ry’Abana rya Nyagatare

Uyu munsi kuwa 16 Nyakanga 2023, ku Igororero ry'abana rya Nyagatare Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi yasuye anaganiriza abakozi b’Umwuga b’Urwego n’abana bagororerwa muri iri gororero.

Share this Post

Muri uru ruzinduko, CGP Evariste Murenzi nyuma yo kugaragarizwa no kugezwaho ishusho y’iri gororero ry’abana, yaganirije Ubuyobozi bwaryo, maze anatanga impanuro zishingiye ku bikorwa bikorerwa muri Igororero muri rusange ndetse no hanze yaryo asaba abakozi kuba intangarugero no kurangwa n’ikinyabupfura buri wese akaba umujyanama wa mugenzi we, anabasaba gukorera hamwe mu kurwanya ibitemewe ku igororero.


CGP Evariste Murenzi kandi yasuye anaganiriza abarimu bigisha abana bagororerwa muri iri gororero, aha impanuro anaganiriza abanyeshuri 24 bitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023 maze abifuriza kuzabitsina neza.

Mbere y’uko asoza uru ruzinduko kandi habayeho umwanya wo subiza ibibazo yabajijwe kandi abizeza kuzagaruka kubasura.

Komiseri Mukuru/RCS abaganiriza

Abanyesuri 24 bagororerwa mu igororero rya Nyagatare bazakora ibizamini bya Leta

No selected post
Contact Form