URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Imboga ziri mubituma abari mu magororero barushaho kugira ubuzima bwiza

Abagororerwa mu Igororero rya Muhanga, baravuga ko mu bintu bibafasha kugira ubuzima bwiza harimo kuba barya imboga bahinga zasarurwa bakazibatekera mu mafunguro bategurirwa bikabafasha kugira imibereho bwiza.

Share this Post

Ku magororero yose mu Gihugu, uko ari 13 ntaho ushobora kujya ngo ubure ubuhinzi bw’imboga, iyi gahunda yo gushyira imbaraga mu guhinga imboga mu magororero ntabwo yashyizweho hagambiriwe umusaruro gusa, ahubwo yashyizweho mu rwego rwo gufasha abantu bari mu magororero kugira amagara mazima kuko hari bamwe mu bantu bafunzwe bari batangiye kugira ibibazo by’amaso, kandi imboga zikaba ari kimwe mu bintu bifasha kubarinda uburwayi bw’amaso, ariyo mpamvu hashyizwe ingufu mu guhinga imboga mu rwego rwo gusigasira amagara y’abantu bari mu magororero.

Bamwe mubagororerwa mu Igororero rya Muhanga baravuga ko guhinga imboga byabafashije mu guhangana n’ikibazo cy’amaso, kuko bamwe bari batakibona neza ariko kuva batangira kurya imboga mu mafunguro yabo ya burimunsi ibibazo by’amaso byagabanutse ugereranyije nuko mbere byari bimeze, aho wasangaga kwa muganga hari abantu benshi bagiye kwivuza uburwayi bw’amaso kandi bakiri bato atari ikibazo cy’uko bakuze ngo wend ani amaso y’izabukuru, ariko ubu bikaba byaragabanutse.

Nkundabakize Emile ni umwe mu bagororerwa mu Igororero rya Muhanga uvuga ko imboga zabafashije kuko abarwara amaso bagabanutse ugereranyije na mbere.

Yagize ati” Mbere wasangaga hari abantu benshi kwa muganga, ariko kuva twatangira kurya imboga ku mafunguro yacu ya burimunsi, ubona ko abarwayi b’amaso bagabanutse, kuko mbere wasangaga n’abantu bakiri bato bahora kwa muganga kubera uburwayi bw’amaso ariko ubu umubare w’abajya kwa muganga bagiye kwivuza ugereranyije nuwa mbere harimo itandukaniro rinini.”

Bizimana Eduard nawe aravuga ko hari bamwe bari batangiye kugaragaza ibimenyetso byo guhuma ariko kuva imboga zatangira kuboneka ku mafunguro ya burimunsi ibibazo byaragabanutse.

Yagize ati” Mubyukuri iyo hataza gushyirwa ingufu mu kudutekera imboga mu mafunguro ya burimunsi hari bamwe baba barahumye kuko hari abari batangiye kugaragaza ibimenyetso, ariko ubu burifunguro turiye riba ririmo imboga kandi ubona ko hari impinduka cyane kuko mbere imboga zitabonekaga burimunsi bazidushyiriragamo rimwe na rimwe.”

Umuyobozi w’igororero rya Muhanga Nshimiyimana Tharsise, aravuga ko RCS ishyize imbere imibereho myiza y’Abagororwa n’abantu bafunze, niyo mpamvu hakorwa ibishoboka byose ngo burusheho kugira imibereho myiza.

Yagize ati” RCS mu bintu ishyize imbere ni imibereho myiza y’Abagororwa n’abantu bafunzwe, tugerageza gukora ibishoboka kugirango barusheho kugira imibereho myiza, nkaho buriwese aba afite ubwisungane mu kwivuza yishyuriwe na Leta, tukanagerageza kubagaburira indyo irimo imboga mu rwego rwo kurwanya uburwayi bw’amaso, kuko imboga ziri mu biribwa birinda amaso kwangirika, aho buri gororero rigomba kuba rifite imirima y’imboga ndetse hamwe bakanagira n’ibiti bya avoka, nkaha twe turabifite iyo zeze turasoroma tukazibaha bakazifata ku mafunguro yabo ibyo byose bikorwa mu rwego rwo guharanira ko bagira ubuzima bwiza.”

Imboga ziri mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zituma amaso atangirika, akaba ariyo mpamvu abajyanama muby’imirire bagira inama buriwese ko yajya akoresha imboga mu rwego rwo kwirinda uburwayi bw’amaso bwakururira uyarwaye indwara zikomeye ndetse hakaba haziramo n’ubuhumyi.

Abari mumagororero bihingira imboga zikabafasha mu mibereho myiza.

Igororero rya Muhanga bahinze ibiti bya Avoka iyo zeze zirasoromwa zikagaburirwa abahagororerwa.

Imboga n’imbuto ziri mu biribwa by’ingenzi bifasha umubiri kumererwa neza no kwirinda indwara.

No selected post
Contact Form