URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri Mukuru wa RCS, ari muri Senegal aho yitabiriye Inama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ibihugu by’Afurika bifite inshingano zo kugorora

CGP Juvenal Marizamunda, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, yitabiriye inamangarukamwaka iri kuba kunshuro ya gatandatu, y’Ibihugu by’Afurika bifite inshingano zo kugorora izwi nka (ACSA), iri kubera mu gihugu cya Senegal mu murwa mukuru wacyo I Dakar, izamara iminsi itanu kuva taliki ya 15-19 Gicurasi 2023.

Share this Post

Inamangarukamwaka y’uyumwaka yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti” kwigira twubaka sisiteme yo kugorora bijyanye n’amasomo twakuye mu cyorezo cya Covid-19”, kandi inagamije kungurana ibitekerezo no gusangizanya ubumenyi hagati y’ibihugu, hibandwa ku migororere ijyanye n’igihe, biturutse ku ngorane zimwe na zimwe zagiye zigaragazwa  n’icyorezo cya Covid-19, hagamijwe kureba ibibazo byagiye bigaragara  byabonerwa umuti urambye.

Iyi nama yahurije hamwe abagera kuri 400, harimo abayobozi b’ibigo bishinzwe kugorora, Abayobozi b’Amagororero baturutse mu bihugu by’umugabane wa Afurika byose, Impuguke ndetse n’abamaze igihe muri gahunda zo kugorora, Imiryango itegamiye kuri Leta, abaterankunga ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Minisitiri w’intebe w’Igihugu cya Senegal Rt Amadou Ba, niwe watangije ihuriro ry’ibihugu by’Afurika bifite inshingano zo kugorora izamara iminsi 5, iri kwigirwamo uburyo hari ibintu byinshi byahinduka muri serivisi z’Igorora bijyanye n’igihe ndetse no gusangira ubumenyi butanduka no kurushaho kwigira izamara iminsi itanu.

Ni inama yigirwamo byinshi murwego rwo gusangira ubumenyi butandukanye.

ubwo bageraga i Dakar bagiye kwitabira inama ihuza abafite aho bahurira no kugorora.

Ni inama yitabirwa n’ibihugu byose bifite aho bihurira no kugorora, iyi ikaba yitabiriwe n’abantu 400.

Komiseri mukuru wa RCS arikumwe n’itsinda ry’abantu babiri bagiye bamuherekeje.

Abayobozi inararibonye mu kugorora muri Afurika ndetse n’abaterankunga batandukanye bitabiriye iyi nama.

No selected post
Contact Form