URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umushinga one sight Rwanda uri gutanga ubuvuzi bw’amaso mu Igororero rya Muhanga

Mu Igororero rya Muhanga hari gutangwa ubufasha bw’amaso aho umugororwa bari gusanga hari ikibazo cy’amaso afite, ari guhabwa indorerwamo z’amaso nta kiguzi cyayo yatswe cyangwa ngo leta igire icyo itanga kuri izo ndorerwamo.

Share this Post

Ni igikorwa cy’ubugiraneza kiri gukorwa n’umushinga utegamiye kuri Leta One Sight Rwanda, mu rwego rwo gufasha abanyantege cyangwa abadafite ubushobozi bwo kuba babona indorerwamo no kuba babona ubuvuzi muburyo bworoshye, ubu bufasha bukaba bwaratangiriye ku bantu bari mu magororero n’abari mu nkambi ziri mu gihugu ariko bukazanakomereza no mu baturage batishoboye nabo bakabona ubwo bufasha.

Nkundabakize Emile umwe mu bagororwa bagororerwa ku Igororero rya Muhanga aravuga ko indererwamo z’amaso ahawe zizamufasha kujya abashya kugira imirimo yikorera.

Yagize ati”Ndishimye cyane kubwo guhabwa indorerwamo z’amaso, ndumva bindenze kuko zizamfasha kujya nkora imirimo imwe n’imwe ntari nkibasha kwikorera, nko guca inzara sinari nkibishoboye, kuba nagira icyo nsoma ntibyari bigikunda ariko ubu nzajya mbikora nta mbogamizi, ndashimira abaterankunga badutekerejeho bakaduha izi ndorerwamo.”

Bizimana Eduard nawe aravuga ko ibi ari ubuntu bugeretse ku bundi kubona indorerwamo kuko kuzibona biba bihenze kandi bamwe nta n’ubushobozi tuba dufite.

Aragira ati” Ndashima leta y’u Rwanda yita kubaturage bayo kuko benshi ntabwo twari kubona ubushobozi bwo kwishyura izi ndorerwamo ariko twazihawe kubuntu, benshi nta bushobozi tuba dufite bwo kuba twakwigurira indorerwamo kandi ndashimira n’abaterankunga badutekerejeho Imana ibahe umugisha.”

Daniel Uwikunda umuganga w’amaso mu bitaro bya Kabyayi aravuga ko bafatanya n’umuryango One sight Rwanda mu gutanga ubufasha mu buvuzi bw’amaso.

Yagize ati” Ubu bufasha bw’ubuvuzi bw’amaso buri gutangwa ku bagororwa, burigutangwa kubufatanye n’umushinga One sight Rwanda, aho ku bufatanye n’ibitaro bya Kabyayi aho tubafasha kureba abafite ikibazo cy’amaso abaterankunga nabo bagatanga indorerwamo kubo bigaragaye ko bafite ikibazo cy’amaso.”

Ingabire Moreen, umuhuzabikorwa mu mushinga One sight Rwanda, uri gutanga ubufasha bw’indorerwamo, aravuga ko ubu bufasha buri guhabwa abari mu magororero ndetse n’abari mu nkambi zitandukanye mu gihugu.

Yagize ati” One sight Rwanda ni umushinga utegamiye kuri Leta, aho utanga ubufasha bwo gutanga indorerwamo ku bantu badafite ubushobozi bwo kuzibonera, aho ubu bahereye ku bantu bari mu nkambi n’abari mu magororero kuko aho hantu uhasanga abantu benshi baba bakeneye ubwo bufasha cyane ko baba ari abanyantegenke gusa dufite na gahunda yo kuzakurikizaho n’abaturage badafite ubushobozi bwo kuba bakwiyishurira indorerwamo nabo tuzibahe.”

Uyu mushinga utanga indorerwamo ku bantu badafite ubushobozi bwo kuba baziyishyurira, bakazihabwa nta kiguzi batswe mu rwego rwo kubafasha kuko byari bimaze kugaragara ko abantu benshi bari bafite ibibazo by’amaso ariko nta bushobozi bafite bwo kubona indorerwamo ndetse ubu bufasha bukazatangwa ku magororero yose.

Ubufasha bwo gutanga indorerwamo z’amaso buzagera ku magororero yose mu gihugu.

Abaganga b’amaso b’Ibitaro bya Kabgayi bafatanya n’umushinga One Sight Rwanda batanga umusanzu wabo mu gupima ufite ikibazo cy’amaso.

Bafite ibikoresho bihagije bibafasha kumenya ufite ikibazo cy’amaso agahabwa indorerwamo.

No selected post
Contact Form