URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CGP Evariste Murenzi, ari muruzinduko mu Bwami bwa Eswatini kubutumire bwa mugenzi we

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, CGP Evariste Murenzi, ari mu ruzinduko rwa’akazi rw’iminsi itatu mu Bwami bwa Eswatini, ku butumire bwa mugenzi we, CG Phindle Dlamini Komiseri mukuru ushinzwe serivise zo Kugorora muri ubwo bwami.

Share this Post

Muri urwo ruzinduko rw’akazi, yahuriyemo n’abandi bayobozi bashinzwe serivise z’amagereza no kugorora bo mu bihugu birimo Zambia, Mozambique, Botswana, Zimbabwe, Namibia, Afurika y’Epfo, Kenya,Uganda na Sénégal  nabo bari bitabiriye ibirori by’Umunsi wahariwe Ibikorwa by’Igorora, wabaye kuwa 4 Kanama 2023, banitabira akarasisi ko kwinjiza n’abakozi bashya, mu kigo cyamahugurwa Staff College giherereye i Matsapha, ku wa 4 Kanama 2023.

Umwami Mswati III, uyobora ubwami bwa Eswatini, niwe wayoboye uyu muhango n’abandi bayobozi bari baratumiwe ku baturutse mu bindi bihugu n’izindi nzego z’ubuyobozi zo muri ubwo bwami bwa Eswatini.

Aba komiseri bombi, uw’u Rwanda CGP Evariste Murenzi nuwa Eswatini CG Phindle Dlamini, bagize umwanya wo kugirana ibiganiro ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi muri gahunda yo kugorora abakoze ibyaha bifatanyamo cyane muguhana amahugurwa bishingira kukubakirana ubushobozi, uburyo bw’ikoranabuhanga u Rwanda rukoresha mu gucunga amadosiye y’abantu bafunzwe (IECMS), no  guhanahana amakuru k’ubunararibonye muri gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abamaze gusoza ibihano byabo, imicungire y’abari mumagororero, ubushakashatsi n’iterambere ndetse n’ibindi.

Muri ibyo biganiro, CGP Phindle Dlamin, yasabye mugenzi we CGP Evariste Murenzi, ko yazakira itsinda rizaturuka muri Eswatini mu rwego Rushinzwe Igorora, bazatanga amahugurwa ndetse bagahabwa ubumenyi ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko no gucunga amadosiye y’abantu bafunzwe rizwi nka (IECMS) Integrated Electronic Case Management System (IECMS) mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka wa 2023 urangira.

Inzego zombi zashimye imikoranire myiza ibihugu byombi bigirana binyuze mu masezerano y’ubufatanye byashyizeho umukono muri Kamena 2022.

Muri ibi birori kandi hanabaye umuhango w’ihererekanyabubasha ku bayobozi b’Ihuriro Nyafurika ry’Amagororero aho u Rwanda rufite umwanya w’ubuyobozi bwungirije muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni ihuriro ribumbiye hamwe inzego z’amagororero n’amagereza ku Mugabane wa Afurika rigamije iterambere mu kwita kubakoze ibyaha,  gahunda zo gufunga uwakoze icyaha zikavaho hakabaho kugorora umuntu wakoze icyaha bijyanye no kumutegura gusubira mu buzima busanzwe hagendewe kuburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ni uruzinduko rwahuriranye no Kwizihiza umunsi wahariwe ibikorwa byo kugorora ndetse hinjijwe n’bakozi bashya bashinzwe kugorora.

CG Evariste Murenzi arikumwe n’abandi batumirwa baturutse mu bindi bihugu muri serivisi z’Igoorora.

CGP Evariste Murenzi imodoka yagendagamo muri urwo ruzinduko yari yahawe ibirango byanditseho u Rwanda.

No selected post
Contact Form