URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro mu magororero batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri mu ishuli rya RCS I Rwamagana

Abarimu 38 bigisha imyuga n’ubumenyingiro(TVET) mumagororero, kuri uyu wa 08 Kanama 2023, batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, ajyanye n’ubumenyi baha abari mu magororero biga imyuga izabafasha basoje ibihano basubira mubuzima busanzwe.

Share this Post

Umuyobozi w’ishuri rya RCS Training School Rwamagana, SSP Jean Pierre Olivier Bazambanza, yahaye ikaze abitabiriye amahugurwa, abasaba kuzayakurikirana neza, kugira ngo amasomo bazakuramo bazayasangize abandi batabashije kuyitabira.

Yagize ati” Ndabanza guha ikaze buriwese witabiriye aya mahugurwa, kandi nkanabasaba ko buriwese yazayakurikirana neza, amasomo muzakuramo mukazayasangiza abandi batabashije kuyitabira kuko aya masomo ari ingenzi kuri buri mukozi wese w’Urwego w’Umwuga kuko inshingano zo kwita kubari mumagororero tuzisangiye kandi twese tukaba tutabashya kwitabira icyarimwe bitewe n’imiterere y’akazi kacu, niyo mpamvu buriwese agomba kubigira ibye agakurikira ashyizeho umwete, nkaba nsoza mbifuriza amasomo meza.”

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abakozi b’umwuga b’urwego 28 b’igitsina gabo na 10 bigitsina Gore basanzwe bigisha imyuga n’ubumenyingiro ku magororero atandukanye, bagiye guhugurwa n’abarimu baturutse muri kaminuza zigisha amasomo ajyanye n’imyuga.

Abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro bitabiriye amahugurwa mu ishuri rya RCS Training School Rwamagana.

Umuyobozi w’ishuri rya RCS Training School Rwamagana, atangiza amahugurwa kubarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) kumagororero.

No selected post
Contact Form