URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS yoroje inka umurenge wa Kanombe, kumunsi w’umuganura, ikazakamirwa abana b’uwo murenge bagaragayeho imirire mibi

Uyumunsi kuwa 04 Kanama 2023, umunsi wahariwe kwizihiza umuganura mu Gihugu, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, rwagabiye umurenge wa Kanombe inka ihaka, izajya ikamirwa abana b’uwo murenge bafite ibibazo by'imirire mibi muri gahunda y’Igihugu ya Turerere u Rwanda.

Share this Post

Muri uwo muhango witabiriwe na Depite Muhongayire Chritine, CP Bosco Kabanda, Komiseri ushizwe uburere mboneragihugu muri RCS, inzego zitandukanye zirimo abayobora umurenge wa Kanombe, murwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe umuganura nkuko n’ahandi hose mugihugu wizihizwa, ufite insanganyamatsiko igira iti”Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ry’ubudaheranwa”.

Kayumba Jeanne wahawe inka yatanzwe na RCS, wari usanzwe akora igikorwa cy’urukundo kuko yahaga abana amata mubushobozi bwe, yavuze ko yishimiye inka yahawe ko izakamirwa abana bose bafite ibibazo.

Yagize ati:”nari nsanzwe ngaburira abana amata bari mu mirirere mibi nkoresheje ubushobozi narimfite, ariko iyinka mbonye izakamirwa abana bose bafite ibibazo by’imirire mibi muri gahunda ya turerere u Rwanda, ni ibintu byanshimishije kuko nari nsanzwe mbikora ntawe ubimpatiye, niyo mpamvu iyinka izakamirwa abana bose buyu murenge.”

Umuyobozi w’umurenge wa Kanombe Nkurunziza Idrissa yashimye RCS ku musanzu wayo yatanze igatanga inka izajya ikamirwa abana bafite ibibazo by’imirire mibi.

Yagize ati:”kuri uyumunsi wahariwe umuganura mugihugu hose, turashimira RCS ku musanzu wayo mu iterambere ry’igihugu aho yatanze inka izajya ikamirwa abana bafite ibibazo by’imirire mibi, hari gahunda Igihugu gifite yo kwita kubana bafite ibibazo by’imirire mibi yiswe turerere u Rwanda, iyinka yatanzwe azakamirwa abo bana bagaragayeho imirire mibi tubondora kuko aribo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.”

CP Bosco Kabanda yavuze ko RCS yitanze inka nkumwe mu bafanyabikorwa b’uyu murenge kuko ariho ibiro bikuru byayo bikorera.

Yagize ati” twigeze kwitabira inama y’abafanyabikorwa b’uyu murenge, ari nawo wubatsemo icyicaro cya RCS, mubibazo byagaragajwe hajemo icyabana bafite imirire mibi, niho igitekerezo cyuko twatanga inka yajya ibakamirwa cyaturutse kugirango tugire uruhare mu kurengera ubuzima bw’abana b’u Rwanda, ibi kandi tubikomora ku ndangagaciro twatojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri gahunda ya” Giringa Munyarwanda” si ubwambere tugaragaye mu bikorwa byo gutanga amatungo mu baturage kandi si nubwanyuma kuko ibikorwa by’iterambere tuzakomeza kubigaragaramo.”

Muhongayire Chritine, umudepite mu nteko inshingamategeko,akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yavuze ko umuganura wari umuhango igihugu cyahaga agaciro, abanyarwanda basangiraga ibyo bejeje ndetse bagahigiramo n’imihigo yundi mwaka.

Yagize ati” Umuganura kera wari umuhango wahabwaga agaciro kuko ariho abanyarwanda basangiriraga ibyo bejeje, ukaba n’umwanya wo guhiga umuhigo w’umusaruro w’umwaka utaha, abantu bakaganura, bakaganuza, ndetse bakaganuzanya, umwaduko w’abazungu uje uyumuhango bawutesheje agaciro kubera impamvu zabo, niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yongeye kuwushyiramo ingufu kugira ngo wongere ugire agaciro nkako wari ufite.”

Inka yatanzwe kuri uyumunsi izajya ikamirwa abana bagaragaje ikibazo cy’imirire mibi bari muri uyu murenge, nkuko Leta y’u Rwanda yiyemeje guhashya icyo kibazo muri gahunda ya Turerere u Rwanda, murwego rwo kurinda abana kuko aribo mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza.

CP Bosco Kabanda wari uhagarariye Komiseri mukuru wa RCS, niwe watanze inka kurwego rwa RCS.

Muri uwo muhango habaye guha abana amata, nkuko bisanzwe mu muryango nyarwanda ko abana bahabwa amata.

 

habaye umwanya w’ubusabane abitabiriye umuganura basangira amafunguro atandukanye.

hari amafunguro atandukanye ya kinyarwanda, yaganuwe nkuko kera byagendaga.

 

ubwo CP Bosco Kabanda yashikirizaga umurenge wa Kanombe inka bagabiwe na RCS.

No selected post
Contact Form