Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwungutse abofisiye bashya 146

Mu birori byabereye ku Ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana (RCS Traing School), kuri Uyu wa 22 Gicurasi 2026 Minisitri w’Umutekano mu gihugu Dr. Vincent Biruta akaba n’intumwa ya Perezida wa Repubulika muri uyu muhango, yasoje amasomo y’abanyeshuri 146 abinjiza mu cyiciro cya mbere cy’abofisiye bato mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko imishinga migari iri gushyirwa mu bikorwa irimo iy’ingufu zimirasire y’izuba, ikoranabuhanga mu butabera (E-Court), gushyiraho ibigo bifasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe no gutanga amahugurwa y’imyuga, biri gufasha RCS kugera ku ntego zayo kandi izakomeza gutezwa imbere.

Abakozi ba RCS bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abandi Banyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994

Uyu munsi ku wa 07 Mata 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora, RCS bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika bitabiriye umuhango wo gutangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"