Abakozi ba RCS bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Central Africa(CAR) bashimiwe umusanzu wabo ukomeye muri icyo gihugu
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye bikomeje gutanga umusanzu wabyo wo kugarura amahoro no kugorora abagonganye n’amategeko babarizwa mu magereza n’amagororero atandukanye kandi rukomeje gushimirwa uwo musanzu ukomeye.