URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Slider

Ku ishuri rya RCS i Rwamagana, UNITAR yatangije amahugurwa ku barimu bazahugura abandi

Uyu munsi ku wa 09 Ukwakira 2023, ku ishuri rya RCS Training School Rwamagana, UNITAR ishami rishinzwe gutanga amahugurwa no gukora ubushakashatsi mu muryango w’abibumbye ryatangije amahugurwa y’abarimu ba RCS bazigisha abandi ibijyanye no kugarura amahoro no gukemura amakimbirane mubihugu birimo umutekano muke, aba abarimu nabo bakazigisha abandi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro.

RCS Kubufatanye na DIDE, hasojwe amahugurwa ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro mumagororero

Uyumunsi kuwa 29 Nzeri 2023, kumagororero atandukanye ariyo Nyagatare, Musanze, Ngoma, Nyamagabe hasojwe amahugurwa yari amaze ibyumweru bitatu ajyanye no kwigisha imyuga n’ubumenyingiro abari muri ayo magororero ndetse na bamwe mu bakozi bayo magororero bakurikirana ibijyanye n’amasomo, ayo mahugurwa akaba yatangwaga n’umuryango utegamiye kuri Leta DIDE.

Komiseri mukuru wungirije wa RCS, Rose Muhisoni ari muruzinduko rw’akazi muri Zimbabwe

DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, ari mu Gihugu cya Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi atatu, uruzinduko yagiriye, murwego rurebana serivise zo kugorora n’amagereza, rugamije kurebera hamwe uburyo bw’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi, mu bijyanye n’amahugurwa na gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abakoze ibyaha.