Ubumenyi abagororwa bakura mu Igororero babubyaza umusaruro na mbere yo gusubira mu miryango
Iyo ugeze ku magororero cyanecyane ku munsi w’isura rusange aho abantu baturutse hirya no hino mu gihugu baba baje gusura abagorora n’abantu babo bafunzwe, usanga hari abagororwa n’abakozi bashinzwe Igorora bacuruza ibikoresho bitandukanye byiganjemo iby’ubukorikori n’ubugeni bikorwa n’abagororwa, kandi umusaruro wabyo ugirira akamaro abagororwa kuko nabo bawifashisha bahaha ibyo bakenera byisumbuye ku byo baba bagenewe.