URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Slider

Abagororwa bahamya ko inyigisho za mvurankuvure zabafashije kubohoka imitima

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 mu magororero ya Ngoma,Musanze,Nyagatare na Nyamagabe, RCS kubufatanye na DiDe,Haguruka na prison Fellowship Rwanda mu mushinga iterwa inkunga na INTERPEACE hakoze isuzumabikorwa ku bayoborabiganiro n’ibiganiro bya MVURANKUVURE bihabwa abafunze mu rwego kubafasha kwiyubaka no kubohoka mu mitima.

Inteko y’Akarere ka Gasabo yasuye Igororero rya Nyarugenge baganira n’abagororwa bahagororerwa b’imirenge iri muri ako karere

Uyu munsi kuwa 24 Ukwakira 2023, ku Igororero rya Nyarugenge habereye Inteko y’abaturage y’Akarere ka Gasabo iyobowe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi Madam wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza Urujeni Martine, arikumwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline, murwego rwo gukemura bimwe mu bibazo ababarizwa mu mirenge y’akarere ka Gasabo bari mu Igororero rya Nyarugenge baba bafite.

CG Murenzi  yasoje amahugurwa yatangwaga na UNITAR yaberaga ku ishuri rya RCS i Rwamagana  

Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS CGP Evariste Murenzi, yasoje amahugurwa yaberaga ku ishuri rya RCS Training School Rwamagana, yatangwaga na UNITAR ishami rishinzwe gutanga amahugurwa no gukora ubushakashatsi mu muryango w’abibumbye yahabwaga abarimu ba RCS bazigisha abandi ibijyanye no kugarura amahoro no gukemura amakimbirane mubihugu birimo umutekano muke.

Minisitiri Gasana yayoboye Inama Mpuzabikorwa ya RCS

Kucyicaro gikuru cy’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, uyumunsi kuwa 18 Ukwakira 2023, habereye Inama Mpuzabikorwa (Coordination Council Meeting) iyoborwa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana.