URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CGP Juvenal Marizamunda ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga mu kugorora na za gereza (ICPA)

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Juvenal Marizamunda we n’itsinda ryamuherekeje bitabiriye ihuriro mpuzamahanga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri leta ya Florida, rihuza ibihugu mu kugorora na za gereza, rizamara iminsi itanu guhera kuwa 23-28 Ukwakira 2022, ni ihuriro rusange riri kuba ku nshuro yaryo ya 24 kuko riba buri mwaka mu gihugu kiba cyaratoranyijwe.

Share this Post

Mu ndimi z’amahanga ni International Corrections And Prisons Association(ICPA)mu itsinda ryaherekeje komiseri Mukuru wa RCS, harimo n’abafatanyabikorwa b’urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, b’imiryango itegamiye kuri Leta aribo umuyobozi FOUNDATION DIDE, Mukansoro Odette, na Kayitare Frank umuyobozi w’umuryango INTERPEACE kuko hari byinshi bafatanya mu rugendo rwo gutegura umuntu ufunzwe bamutegura gusubira mu buzima busanzwe.

Ni uhuriro mpuzamahanga ridaharanira inyungu ryashinzwe mu mwaka wa 1998, rifite intego yo guteza imbere no gusangira imikorere n’imyitwarire mu kugorora mu rwego guteza imbere umutekano mu baturage no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza ku isi yose. Ukaba ari umuryango utegamiye kuri Leta ufite aho uhurira n’umuryango w’ibibumbye kuko ariwo uwugira inama kubijyanye n’ubukungu (ECOSOC), ihuriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti”kuba indashyikirwa kurenza uko byahoze tugorora nyuma y’icyorezo cyibasiye isi yose.”

Muri iri huriro biteganyijwe ko rizitabirwa n’inzobere zisaga 1000 mu kugorora, ziturutse mu bihugu bitandukanye ku isi yose, aho abitabiriye iryo huriro bazaganira ndetse bagasangizanya imikorere n’ingamba zitandukanye, amavugurura mu rwego rwo guhangana n’icyorezo, guhanga udushya mu kugorora, gushyiraho ingamba zo kugabanya ubucucike, gushyiraho uburyo bwiza bwo kugorora, gutegura neza abarangiza ibihano bagiye gusubira mu buzima busanzwe, kwita kuri za gereza no kurengera uburenganzira bwa muntu mu bandi.

ICPA ni ihuriro riba burimwaka mu gihugu kiba cyatoranyijwe kugira ngo harebwe ndetse hanishimirwe n’iterambere byagezweho mu guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kugorora kinyamwuga, aho iryo huriro ryashizeho ibihembo ngarukamwaka ku gihugu cyahize ibindi mu kugorora, Igihugu cya Ositaraliya cyahawe icyo gihembo mu mwaka wa 2015 n’u Rwanda (RCS) ruzakugihabwa kubera uruhare rwagize mu kurengera ibidukikije bakoresha Biogaz mu gutunganya amafunguro y’abantu bafunzwe.

Ubusanzwe iri huriro ryagombaga kubera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, ariko bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, yababangamiye imyiteguro y’iri huriro bituma itaba, gusa mu ijambo rya Perezida w’iri huriro Peter Severin yavuze ko u Rwanda ruzakira iri huriro rusange ICPA AGM, mu mwaka wa 2025 rukazaba rubaye igihugu cya kabiri cyo muri Afurika nyuma ya Namibiya yaryakiriye mu mwaka wa 2014. Kwakira iri huriro bizaba ari amahirwe kuri RCS yo kugira umwanya wo kuganira n’abafatanyabikorwa batadukanye bo mu karere ndetse n’isi muri rwego rwo kugorora ndetse n’iterambere ry’amagororero yo mu Rwanda.

CGP Juvenal Marizamunda komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, arikumwe n’itsinda ryamuherekeje mu ihuriro ry’Ibihugu bifite inshingano zo kugorora na za gereza.
CGP Marizamunda yahawe umwanya muri iryo huriro ageza kubari baryitabiriye aho u Rwanda rugeze mu ri gahunda nziza yo kugorora.
Ni Ihuriro ryari ryitabiriwe n’abasaga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye bifite aho bihurira no kugorora na za Gereza.
Aba ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku iterambere rya za gutuma za gereza no kugorora bijyanye n’icyerekezo muri rusange.
Contact Form