URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abanya Botswana basuye RCS basobanurirwa uburyo bwo gucunga dosiye z’abafunzwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS

Itsinda ry’abashyitsi riturutse mu gihugu cya Botswana, riyobowe na Hon.Justice Mthomiwa Perezida w’Urukiko rwa Maun High court, uyu munsi kuwa 28 Ukwakira 2022, basuye icyicaro Gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, bakirwa n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’uru rwego, DCGP Rose Muhisoni, baganira ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe Integrated Electronic Case Management System (IECMS).

Share this Post

U Rwanda rugeze kure mu butabera, aho rukoresha ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’abantu bafunzwe, inkiko zigakorana n’abakora magororero, kuburyo iyo winjiye muri iyo sisitemu ubifitiye ubushobozi uhita umenya ibijyanye na dosiye ukeneye kumenya, ndetse ikaba inoroshya akazi bitandukanye na mbere aho ibintu byose byabikwaga mu mpapuro waba ushaka kumenya amakuru bikagutwara umwanya munini ushaka aho iyo dosiye ibitse ariko ubu iyo winjiyemo ushiramo nimero ya Dosiye ubundi ugahita ubona ibyo ukeneye.

Mu byagenzaga iri tsinda ni ukumenya uburyo uburyo iryo koranabuhanga rikora kugira ngo nabo bazarijyane iwabo batangire kurikoresha, ni uburyo bwiza bufasha mu kwita ku madosiye y’abakoze ibyaha ariko ritaragera henshi, benshi bamaze kurimenya bitewe n’uburyo rikora ndetse n’uburyo ryoroshya mu kugera ku makuru aba akenewe, iryo tsinda ryasobanuriwe uko iyo sisitemu ikorana n’inkiko ndetse nuko usoje ibihano ahita agaragara, bitandukanye nuko mbere wabanzaga kujya guhiga dosiye ye ngo ategurirwe urupapuro rumwemera ko yasoje ibihano.

Abagize iri tsinda bashimye uko u Rwanda rumaze gukataza mu ikoranabuhanga, nabo biyemeza ko iyi gahunda bagiye kuyitangiza iwabo bitewe nuko babonye ari nziza kandi inoroshya akazi mu butabera.

Basobanuriwe imikorere ya IECMS mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe mu magororero atandukanye.
Hon.Justice Mthomiwa Perezida w’Urukiko rwa Maun High court, wari uyoboye itsinda asinya mu gitabo cy’abashyitsi.
DCGP Rose Muhisoni na Hon.Justice Mthomiwa mu gihe hasobanurwaga imikorere ya IECMS.
Bahawe impano mu rwego rwo kubereka ko U Rwanda rukunda abashitsi.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora SSP Pelly Uwera Gakwaya niwe wari umusangiza w’amagambo.
Nyuma yo gusoza iryo tsinda ryafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abandi bakora muri RCS.
No selected post
Contact Form