URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itsinda riturutse mu Gihugu cya Jamaica  ryasuye RCS baje kwiga uburyo amadosiye y’abafunzwe acungwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS

Uyumunsi taliki ya 09 Ugushyingo 2022, Itsinda ry’abashyitsi riturutse mu gihugu cya Jamaica, riyobowe na Hon.Mr.Delroy Chuck,QC, MP, Minisitiri w’Ubutabera muri icyo Gihugu, basuye RCS, ku cyicaro Gikuru bakirwa n’Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, CGP Juvenal Marizamunda, baganira ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe Integrated Electronic Case Management System (IECMS).

Share this Post

Mu butabera u Rwanda, rugeze kure mu ikoranabuhanga aho rusigaye rukoreshya uburyo bushya mu gucunga amadosiye y’abantu bafunzwe IECMS, ni uburyo bwiza bwo gukunga amadosiye hifashishijwe ikoranabuhanga, bikanoroshya mu mikoranire n’inkiko n’abakora mu magororero, kuburyo iyo winjiye muri iyo sisitemu ubifitiye ubushobozi, uhita umenya ibijyanye na dosiye ukeneye kumenya, ndetse ikaba inoroshya akazi bitandukanye na mbere aho ibintu byose byabikwaga mu mpapuro waba ushaka kumenya amakuru bikagutwara umwanya munini ushaka aho iyo dosiye ibitse ariko ubu iyo winjiyemo ushiramo nimero ya Dosiye ubundi ugahita ubona ibyo ukeneye.

Mu byagenzaga iri tsinda ni ukumenya uburyo uburyo iryo koranabuhanga rikora kugira ngo nabo bazarijyane iwabo batangire kurikoresha, ni uburyo bwiza bufasha mu kwita ku madosiye y’abakoze ibyaha ariko ritaragera henshi, benshi bamaze kurimenya bitewe n’uburyo rikora ndetse n’uburyo ryoroshya mu kugera ku makuru aba akenewe, iryo tsinda ryasobanuriwe uko iyo sisitemu ikorana n’inkiko ndetse nuko usoje ibihano ahita agaragara, bitandukanye nuko mbere wabanzaga kujya guhiga dosiye ye ngo ategurirwe urupapuro rumwemera ko yasoje ibihano. Iryo tsinda ryashimye uko u Rwanda rumaze gutera imbere mu ikoranabuhanga, biyemeza ko nabo bagiye kuyitangiza iwabo bitewe nuko babonye ari nziza kandi inoroshya akazi mu butabera no gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe

Hon.Mr.Delroy Chuck,QC, MP Minisitiri w’ubutabera muri Jamaica na Komiseri Mukuru wa RCS bari gukurikirana uko IECMS ikoreshwa.
Itsinda ryaturutse muri Jamaica ryagize umwanya wo gusobanurirwa uko IECMS ikora mu Rwanda
Abakozi b’Urwego b’umwuga bari bitabiriye iki gikorwa cyo gusangiza abanya Jamaica uko IECMS ikora.
No selected post
Contact Form