Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

INTERPEACE yashyikirije RCS inyubako y’ishuri rizigishirizwamo imyuga inyuranye kubantu bafungiye mu igororero rya Bugesera

Ku Igororero rya Bugesera kuwa 10 Ugushyingo 2022, habereye umuhango wo gushikiriza RCS inyubako y’ishuri izigishirizwamo imyuga ryubatswe ku nkunga y’ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi biciye mu muryango uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari INTERPEACE, mu rwego rwo gufasha abantu bafunzwe kubona ubumenyi bategurwa gusubira mu buzima busanzwe.

Share this Post

Uyu muhango witabiriwe na Komiseri mukuru w’Urwego rw’U Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, CGP Juvenal Marizamunda, hamwe n’izindi nzego zitandukanye harimo iz’umutekano n’inzego zibanze, aho n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera yawitabiriye ndetse n’ushinzwe guteza imbere ubumenyi muri Rwanda TVET Board ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ishuri ryubatswe mu rwego rwo guha abagonganye n’amategeko ubumenyi babategura gusubira mu buzima busanzwe.

Sebazungu Bonavanture umwe mu bagororerwa mu Igororero rya Bugesera akaba n’umunyeshuri wigira muri iryo shuri,yavuze ko ubumenyi azahakura buzamubera umusingi w’iterambere.

Yagize ati” ubumenyi nzakura muri iri shuri ry’umwuga buzamfasha kwiteza imbere kuko bizatuma mbona akazi ndetse nibiba na ngombwa nihangire umurimo kuko ubumenyi nzaba mbufite kandi mfite n’ikibigaragaza.”

Nisingizwe ugororerwa ku Igororero rya Bugesera nawe aravuga ko ubumenyi ari ingirakamaro ku muntu ubufite ko ishuri riziye igihe.

Yagize ati” iyo ugize amahirwe akabona ubumenyi ntabwo wabutesha agaciro, turashima Leta y’U Rwanda idahwema kwita ku baturage bayo kuko ubu bumenyi utapfa kububona utishyuye ariko twe nta kiguzi batwaka, iri shuri navuga ko riziye igihe kandi twizeye ko rizadufasha mu kwiteza imbere mu bumenyi.”

Umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko ubu nta gereza igihari ari Amagororero.

Yagize ati “gahunda ihari ni ukugorora ntabwo ari ugufunga, duhitamo abasigaje igihe gito kuko aribo baba bagiye kujya mu buzima bwo hanze ariko ku bwacu bose bakabaye biga ariko abafitemo igihe kinini baba bagifite umwanya wo kwiga.”

Uwimana Eugene ushinzwe guteza imbere ubumenyi muri Rwanda TVET Board yavuze ko ubumenyi bakura mu magororero bumeze kimwe n’ubwo abandi bose bari hanze babona.

Yagize ati”ubumenyi abantu bari mu magororero babona ndetse n’impamyabumenyi bahabwa byemewe ku rwego rw’igihugu, bungana n’ubwo abandi bose bari hanze babona, iyo umuntu asoje ibihano ashobora no kujya guhatana ku isoko ry’umurimo cyangwa bakihangira umurimo, ndetse tunabahuza na BDF bakaba bahabwa ubufasha bakiteza imbere kuko hari benshi twagiye dufasha atari abambere dukoranye, leta ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa izagenda ishyiramo ingufu kugira ngo uru RCS ikomeze gutera imbere mu kugorora kandi bizanabafasha kwiteza imbere mu buzima bazaba batangiye kuko benshi usanga barakoze ibyaha bitewe nuko ntakintu bari bafite cyo gukora.”

Kayitare Frank Umuyobozi wa INTERPEACE yashimiye umuryango w’ubumwe b’uburayi nkumuterankunga.

Yagize ati“ ndashimira ubufatanye tugirana na RCS ndetse n’abandi bose dukorana, nshimira kandi umuryango w’ubumwe bw’uburayi ku nkunga udahwema kudutera mu bikorwa bitandukanye, kugira ngo umuntu agire ubumenyi umuha mbere na mbere agamba kuba afite ubuzima bwiza bwo mu mutwe, ndashimira n’imiryango itandukanye iraha ifasha abari mu magororero kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe umusanzu wanyu ni ingenzi.”

Mu ijambo komiseri mukuru w’Urwego rw’U Rwanda Rushinzwe Igorora CGP Juvenal Marizamunda, yashimiye abitabiriye uwo muhango anashima umuryango INTERPEACE aho yavuze ko gahunda Leta uri ukogorora atari ugufunga.

Yagize ati” ndashimira abantu mwese mwitabiriye uyu muhango waduhurije hano wo gutaha iyi nyubako irimo n’ibikoresho bizigishirizwaho, kuva mu mwaka wa 2010 guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kugorora, ku bantu babaga bagonganye n’amategeko mu rwego guhindura imitekerereze yabo bakazinukwa icyaha bakubaha amategeko bakayoboka inzira y’ubumenyi bizabafasha kugirira akamaro n’imiryango yabo ni’igihugu muri rusange. Mu minsi yashize icyitwaga Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwahinduriwe izina ubu rwitwa Urwego Rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bijyana na gahunda leta yihaye yo Kugorora, ni muri urwe rwego  ku magororero agera ku munani hamaze kubakwa TVET zifasha abantu bafunze kubona ubumenyi butandukanye buzabafasha kuko harimo amashami atandukanye, ibi RCS ntiyari kubigereho yonyine idafite abafatanyabikorwa batandukanye.”

Yakomeje uvuga ati ndashimira INTERPEACE ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bateye inkunga yo kubaka inzu izajya yigishirizwamo imyuga ibiri ariyo gusudira no Kudoda, ndetse n’abafatanyabikorwa bose dukorana umunsi ku munsi kuko ibikorwa byanyu biri mu by’ingenzi bidufasha mu kazi kacu ka burimunsi ko kugorora.

Leta muri gahunda ifite harimo kugira umunyarwanda ijijutse ufite imitekerereze yagutse niyo mpamvu yashize ingufu mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo gufasha abantu kwiga umwuga bakabasha kwihangira umurimo, ni muri urwo rwego no mu magororero hatasigaye inyuma mu gutegura abagiye gusubira mu buzima busanzwe kuzataha hari ubumenyi bafite.

Komiseri Mukuru w’Urwego Rw’U Rwanda Rushinzwe Igorora RCS,CGP Juvenal Marizamunda we n’umuyobozi wa INTERPEACE Kayitare Frank bahererekanya mu muhango wo guhererekanya inyubako.

Uhagarariye umuryango w’ubumwe b’Iburayi Amb.Belen Calvo Uyarra nawe yari yitabiriye uyu muhango kuko ariwe muterankunga w’iyo nyubako.

Basuye inyubako berekwa ibikoresho bitandukanye bizajya byigirwaho n’abari mu Igororero rya Bugesera.
abanyeshuri biga imyuga bagize umwanya wo gufata ifoto y’urwibutso n’abashyitsi.
Abitabiriye uyu muhango nabo bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’umuhango wo guhererekanya inzu izigirwamo.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form