URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

UN yahaye SP Mukankwaya Igihembo cy’umugore wagerageje guhanga udushya n’ubwitange mu butumwa bw’amahoro

Taliki ya 03 Ukwakira 2022, SP Christine Mukankwaya umunyarwandakazi uri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, yahawe Igihembo n’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro ku isi (UN), NK’umugore wagaragaje ubwitange no guhanga udushya mu butumwa bw’amahoro (UNISFA) muri Sudani mu gace ka Abyei.

Share this Post

Iki gihembo yahawe gihabwa abagore bagaragaje ubwitange no guhanga udushya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byagiye bibamo intambara, nkuko bisanzwe bigenda umuryango w’abibumbye wohereza abashyinzwe kubungabunga amahoro mu rwego rwo kugarura ituze muri ibyo bihugu akaba arirwo rwego na SP Christine Mukankwaya umunyarwandakazi ukora mu rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ari muri Sudani.

Mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye buri muri Sudani (UNISFA) SP Mukankwaya umugore uturuka mu Gihugu cy’U Rwanda, niwe watoranyijwe mu bandi bagore bari muri icyo gihugu mu butumwa bw’amahoro bagaragaje udushya n’ubwitange mu kazi bagahatana n’abandi bagore bari mu butumwa bw’amahoro mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi, iki gihembo gitangirwa ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye I Newyork muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, kigatangwa buri mwaka.

Mumuhango wo guhabwa igihembo yaganewe kirimo umudali wa Zahabu, SP Mukankwaya yashimye abo bakorana umunsi ku munsi na UN yabonye ubwitange bwe, ashimira Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati” Ndashimira bagenzi banjye dukorana umunsi ku munsi, duharanira ko intego z’ubutumwa zikomeza kugerwaho, ngashimira umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro ushinzwe ibikorwa Madamu Suzan, ndashimira kandi Inama ya UN yateranye ikabona ko nkwiriye iki gihembo, byumwihariko ndashimira Leta y’u Rwanda n’Umukuru wayo Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, wadutoje umuco mwiza wo gufatanya, ubwiyunge, n’ urukundo no kwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ntewe ishema no kuba ndi umunyarwanda kandi ndasengera ibikorwa by’amahoro bizakomeze gukomera mu kugarura amahoro arambye.”

UNISFA ni rimwe mashami cumi na bibiri (12) y’umuryango w’abibumbye ari mu bikorwa byo kugarura amahoro byashyizweho n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi muri Kamena 2011, gafite ishingano zo kurinda abaturage, gutanga ubutabazi, no kugenzura umupaka uhuza amajyaruguru n’amajyepfo y’icyo gihugu.

Kuva u Rwanda rwatangira kohereza abacungagereza mu butumwa bw’amahoro rumaze kohereza abagera ku ijana na mirongo ine (140) aho kugeza ubu rufite mu abacungagereza cumi na babiri mu bihugu bitandukanye aribyo centrafrica(8), sudani yepfo(3) ndetse na Sudani (1).

SP Christine Mukankwaya yahawe igihembo cy’umugore wagaragaje guhanga udushya n’umuhate mu butumwa bw’amahoro.
Ni ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye buri muri Sudani (UNISFA) mu gace ka Abyei.
Ni igihembo yahawe nyuma yo guhatana n’abandi bagore bari mu bihugu bitandukanye kubera ubwitange bagiye bagaragaza kukazi.
Mu bihembo yahembo yahawe harimo Umudali wa Zahabu.
No selected post
Contact Form