URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Nyuma yo gutura igitambo cya misa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, abitabiriye umuhango bagize umwanya wo gusabana nawe

Abatabiriye igitambo cya misa cyatuwe na Antoine Caridinali Kambanda muri gereza ya Nyarugenge, bahawe umwanya maze bamugaragariza amarangamutima y’ibyishimo by’uko bari banyotewe no kumubona, bamuha impano ndetse banamusaba ko nawe hari impano yabahera bamwe mu bagiye batsinda amarushanwa atandukanye bagiye bitegurira mu rwego rw’imyidagaduro.

Share this Post

Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge SP Augustin Uwayezu, yashimye uruhare Kiriziya Gatorika igira mu bikorwa bitandukanye bya burimunsi bifasha imfungwa n’abagororwa anashimira Cardinal kubwo kwigomwa umwanya we akaza gutura igitambo cya Misa muri gereza.

Yagize ati ” Turashima uruhare Kiliziya gatorika igira mu bikorwa bitandukanye bya gereza bya burimunsi, tugira gahunda nyinshi duhuriramo zifasha abagororwa zirimo nk’iz’uburezi, ubuzima, imyidagaduro n’izindi, ibi biradufasha cyane mu kazi kacu ka burimunsi kandi turanabyishimira cyane, turabashimira ubudahwema bwanyu mukudufasha kandi twifuza ko byazakomeza kuko nabyo biri mu buryo bwiza bwo kugorora kuko ibikorwa mukora bituma babona ko batatawe ko bakizirikanywa.”

DCGP Rose Muhisoni, Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa N’Abagororwa RCS, yashimiye Nyiricyubahiro Caridinali Kambanda, kubwitange yagize bwo kuza gutura igitambo cya Misa kuri Gereza ya Nyarugenge, amubwira ko ubufasha bwa kiliziya bazahora babukenera.

Yagize ati” Mu izina rya RCS, ndashimira Nyiricyubahiro Antoine Caridinali Kambanda, ku bwitange mwagize bwo kuza gutura igitambo cya Misa muri gereza ya Nyarugenge no gutanga isakaramento ryo gukomeza abakirisito ni ibintu by’agaciro gakomeye, ndashima kandi uruhare Kiliziya Gatorika idahwema kutugaragariza mu gufasha kugorora abagonganye n’amategeko, tubategura gusubira mu buzima busanzwe cyane mu bikorwa bitandukanye bitegura uwakoze icyaha gusubira mu muryangonyarwanda ndetse tuzahora tubakenera mbifurije amahoro n’imigisha mu murimo w’Imana mwahamagariwe.”

Munsenyeri ushinzwe abakirisito muri Diyosezi ya Kigali Andrew Havugimana yashimye RCS, ko kuva batangira gukorana nta gatotsi karagaragara mu mikoranire hagati yabo.

Yagize ati “ Nubwo mumpaye wo kwakira Nyiricyubahiro Caridinali ndagira ngo mbonereho umwanya wo gushima, kuva twatangira gukorana na RCS nta gatotsi karagaragara mu mikoranire, ni ibintu by’agaciro kandi ndizera ko iyo mikoranire izakomeza, nababwira ko mufite ubuyobozi bwiza bwita kubo bugomba kureberera, muzakomeze uwo mutima kandi n’Imana izabibahembera, nubwo ndikugenda nsaza ariko nizeye ko n’abazansimbura muzakorana neza nkuko nanjye twakoranye.”

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, yashimye gahunda yatangijwe yo gutegura abakoze icyaha gusubira mu buzima busanzwe anabizeza ubufatanye bwa Kiliziya Gatorika.

Yagize ati ” Roho nzima mu mubiri muzima, nishimiye gahunda nziza mwatangije yo gutegura abakoze ibyaha gusubira mu buzima busanzwe, ni gahunda nziza, kuko natwe iyo hari intama yacu agiye muri Gereza biratubabaza, ariko iyo ahavuye yarahindutse natwe biradushimisha niyo mpamvu namwe muba musabwa kuzasoza ibihano byanyu mwarahindutse nabababona bakabona ko mutandukanye nuko mbere mwari mumeze, mboneyeho no kubaha intashyo za Papa Francisco kuko mucyumweru gishize twarikumwe, mujye mufata n’umwanya mutegane amatwi burya nabwo ni uburyo bwiza bwo kwisobanukirwa, ikindi kandi mujye murangwa n’isengesho mubyo mukora byose kuko Nyagasani yitaye ku byaha byacu ntawarokoka, turifuza ko mwazasoza ibihano byanyu mugasanga tubishimiye namwe mukatwishimira kuko nubwo muri hano tubahoza ku mutima.”

Ni umunsi waranzwe n’ibice bibiri kuko habanje igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricubahiro Caridinali Antoine Kambanda, Nyuma haza kubaho umwanya wo gusabana n’abari bitabiriye icyo gitambo cyanatanzwemo isakaramento ryo gukomezwa ryatanzwe na Nyiricyubahiro Cardinal ku Mfungwa n’Abagororwa ba gereza ya Nyarugenge.

Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda Bamusabye kubatangira ibihembo ku batsinze amarushanwa bagiye bitegurira muri Gereza.
Amakorari yari yabukereye mu ndirimbo z’umwimerere zashimishije Nyiricyubahiro Cardinal.

Yatanze impano zitandukanye nkuko yabisabwe n’abateguye amarushanwa muri Gereza.

Nawe yahawe impano nziza n’abitabiriye uyu muhango bari muri Gereza, ibintu byamushimishije.
Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Augustin Uwayezu nawe yasabwe gutanga impano.
DCGP Rose Muhisoni nawe yasabwe ko yaha impano bamwe mu batsinze amarushanwa.
Munsenyeri Andrew Havugimana yavuze ko kuva batangira gukorana na RCS, ntagatotsi karagaragara hagati yabo.
DCGP Muhisoni yashimye kiriziya gatorika kubw’ibikorwa byayo mu bufatanye mu kugorora abakoze ibyaha.

Cardinal Kambanda yababwiye yuko babahoza ku mutima kandi ko nabo iyo intama yabo ije muri gereza bibababaza abasaba kuzasoza ibihano barahindutse.

Cardinal Kambanda na DCGP Muhisoni n’abandi batandukanye bitabiriye icyiciro cya kabiri bagirana umwanya wo gusabana n’abari muri gereza ya Nyarugenge.
Amatorero yigaragaje mu mbyino nziza kuburyo wabonaga binogeye amaso.
Korari y’ababyeyi bakuze yaririmbye mu majwi yabo y’umwimerere bishimisha Cardinal.
Aho basengera hari huzuye ubona ko bari banyotewe no kubana na Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda.
No selected post
Contact Form