URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Antoine Cardinal Kambanda yatuye Igitambo cya Misa muri gereza ya Nyarugenge akomeza abakirisito 23

Nyiricyubahiro akaba na Arikisikopi wa Diyosezi Katorika ya Kigali Antoine Cardinal Kambanda, uyumunsi Taliki ya 02 Ukwakira, yatuye Igitambo cya Misa muri Gereza ya Nyarugenge anatanga isakaramento ryo gukomeza ku bakirisito 23, abwira abitabiriye icyo gitambo ko icyo Imana ibashakaho ari ukumera nk’abana bato kugirango babashye kwakira ubutumwa bwiza bw’Imana.

Share this Post

Iki gitambo cya misa cyitabiriwe na Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, DCGP Rose Muhisoni, Munsenyeri Havugimana Andrew waje uherekeje Caridinali, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa SSP Pelly Uwera Gakwaya, Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Augustin Uwayezu n’abandi bakozi ba RCS batandukanye .

Mu muhango wo gutura Igitambo cya Misa Cardinal Kambanda, yabwiye abitabiriye icyo Igitambo ko bagomba kumera nk’abana bato kugira ngo babashye kwakira ubutumwa bwiza bw’Imana bakayoborwa na Roho mutagatifu bagendera kure ikibi bakarangwa n’urukundo.

Yagize ati ”Naha muri muri Gereza Imana irikumwe namwe, icyo musabwa ni ukumera nk’abana bato nibwo muzabashya kwakira ubutumwa bwiza bw’Imana, na Pawulo Mutagatifu ari muri Gereza yaranzwe no gukomeza kwamamaza ivanjiri ntagatifu, yigisha urukundo ntiyigeze acika intege ngo nuko ari muri gereza, ndagirango mbabwire ko Roho mutagatifu ataguhatira gukora ikibibi niwumva hari ikintu kiguhatira gukora ikibi uzamenye ko ari sekibi, Roho nziza itwigisha gukunda kandi niyo igira umuntu mwiza ikamutandukanya n’ikibi, ndabasaba kurangwa n’urukundo kuko iyo urufite ntiwabura icyo umarira mugenzi wawe, muri Gereza twigishije CARTAS aho ufite intege afasha umunyantege nke, uwize agafasha utarize, nirwo Rukundo Roho mutagatifu atwigisha ubwo nibwo bwenge Imana yabahaye mujye mubukoresha ibifitiye abandi umumaro nicyo Imana Ibakeneyeho, mujye  murangwa no kwicisha bugufi no kwitandukanya n’icyaha, ndabifiriza kumera nk’abana bato kugirango mubashye kwakira ubutumwa bwiza bw’Imana.

Yakomeje agira ati kuba twaje hano ni uburyo bwo gushaka intama zazimiye kuko umushyumba isiga intama mirongo icyenda n’icyenda akajya gutaruraimwe yazimiye, iyo umuntu aje muri gereza biratubabaza niyo mpamvu dufata umwanya nkuyu kugirango tuze tubegere tubagaragarize tubereke urukundo kuko imbuto tuberera arizo zizatuma bahinduka.

Igirukwayo Christophe wahawe Isakaramento ryo gukomezwa, yavuze ko ari amahirwe n’umugisha agize yo gukomezwa na Caridinali kuko atateganyaga ko ariwe uzamukomeza.

Yagize ati” Ni amahirwe n’imigisha nagize yo guhabwa isakaramento ryo gukomezwa na Caridinali  Kambanda, mbere nari umunyabyaha byinshi nanjye kuburyo byanteraga ubwoba ariko ubu niyemeje guhindukira rimwe kuburyo ntawe uzongera kumbona mu ngeso nahozemo mbere nk’ubusinzi, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi kuko nahawe isakaramento ryo kogeza ivanjiriri nziza y’Imana kandi nzahindura n’abandi.”

Mukamana Chantal nawe wahawe Isakaramento ryo gukomezwa, yavuze ko yiyemeje guhinduka akagendera mu ngeso nziza ntazongere kugwa mucyaha ukundi kandi yezeye ko bizamufasha no guhindura abanda bitewe nuko bazaba bamubona.

Yagize ati ” Nafunzwe nzira kwishora mu biyobyabwenge, ndagirango mbabwire ko niyemeje guhinduka ntazabisubiramo ukundi kandi nzanakomeza kwigisha abo nzajya mbona mu nzira zitari nziza, mbayobora inzira y’agakiza nkuko Nyiricyubahiro Caridinari yabivuze, ko tugomba kumera nk’abana bato kugira ngo twakire ubutumwa bwiza bw’Imana nanjye nabyiyemeje.”

Iki gitambo cya misa cyitiriwe Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu ubundi uyu mutagatifu bamwizihiza ku itariki ya mbere ukwakira buri mwaka, akaba yizihijwe kuri uyu munsi babihuje nuko Nyiricyubahiro Caridinari yagombaga kuza gutanga isakaramento ku bari muri gereza ya Nyarugenge aho yakomeje abakirisito 23 bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Caridinali Kambanda yabwiye abitabiriye igitambo cya misa ko icyo basabwa ari ukumera nk’abana bato kugira ngo babashye kwakira ubutumwa bwiza.
Ni Igitatambo cyitabiriwe na Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, DCGP Rose Muhisoni.
Caridinali Kambanda yatanze isakarameto ryo gukomezwa ku bakirisito 23.
Yabwiye abitabiriye Igitambo ko na Yezu yasize intama 99 akajya gushaka imwe yazimiye.
Bari babukereye baje bitabiriye misa yatanzwe na Cardinal Kambanda kuko bwari ubwambere ahageze kuva yahabwa ubwo bubasha.
Abagore bari baje mu gitambo cya Misa cyari cyatuwe na Antoine CardinalKambanda.
Iyi ni imwe muri Korari yaririmbaga mu muhango wo gutura igitambo cya misa.

Abakaraza bari babukereye biteguye Cardinal ko yinjira umurishyo ukavuga.

Contact Form