URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Muri gereza y’abagore ya Ngoma abagore baravuga ko kwiga umwuga n’ubukorikori bibafasha kutihugiraho

Iyo ugeze kuri za gereza zitandukanye zigororerwamo abakoze ibyaha, uhasanga bamwe mubahagororerwa biga imyuga itandukanye ijyanye nibyifuzo by’umuntu na gahunda ye, mu byo yumva yakwiga kuko buriwese yihitiramo umwuga yumva uzamufasha nyuma yo gusoza ibihano aba yarakatiwe n’inkiko ukazamufasha kwiteza imbere ndetse n’umuryango we.

Share this Post

Abagore bagororerwa muri gereza ya Ngoma baravuga ko umwuga bahigira, uretse kuba ubafitiye akamaro nyuma yo gusoza ibihano bahawe ubafasha no kutihugiraho bigatuma batamenya uko igihe bakatiwe kirangiye, bikazanabafasha kuziteza imbere na nyuma yo gusoza ibihano basubiye mu buzima busanzwe.

Mukansanga Velentine aravuga ko ari amahirwe akomeye yagize mu buzima kuko atiyumvishaga ko yafungwa akagira andi mahirwe abona ari muri gereza.

Aragira ati ” siniyumvishaga ko hari ikindi kintu kizima nahurira nacyo muri gereza, nagezemo nsanga bigisha imyuga itandukanye yafasha uyize neza kuzigirira akamaro nyuma yo gusoza ibihano, nahise ntangira niga kubaka mbisoje nkurikizaho no kudoda, byaranshimishije cyane kuko na nyuma yo kuva hano bizamfasha kwiteza imbere nkanateza imbere umuryango wanjye.”

Mukarwego Verediana nawe aravuga ko yashimishijwe no kwiga umwuga ari muri gereza kandi ko bizanamufasha kutazongera gusubira kugwa mucyaha nyuma yo gusoza ibihano.

Aragira ati ” nkegera muri gereza nabonaga ubuzima burangiye, ariko nkimara kugeramo nasanze bagenzi banjye bantanzemo biga imyuga itandukanye, nize kuboha ibiseke, niga kudoda ndetse no gufuma ibintu bitandukanye nka za napelo ndetse ubu nanjye nigisha abandi ibijyanye n’ubwo bukorikori kandi nizeye ko ibyo nigiye hano bizamfasha kwiteza imbere ninsoza ibihano.”

Mukantagara Angelique umugore umaze igihe kingana n’imyaka itandatu agororerwa muri gereza ya Ngoma aravuga ko muri gereza iyo witwaye neza uhakura ubumenyi.

Aragira ati ” mubyukuri turashima Leta y’u Rwanda idahwema kwita ku baturarwanda bayo, uburyo tugororwa ubona ko twitaweho pe! Twiga kubaka, kudoda, kuboha ibiseke ndetse hakiyongeraho no kwiga gusoma no kwandika ku bantu baje batabizi, ni ibyagaciro gakomeye, kuko iyo myuga twiga idufasha kwiteza imbere kuko nkiyo tumaze kumenya umwuga ibyo twakoze batugeneraho makumyabiri ku ijana ukayakoresha ibyo ushaka ndetse bamwe bashobora no gutunga imiryango yabo bari muri gereza, icyiza kandi  nuko uwize umwuga nasoza ibihano atasubira gukora icyaha bitewe nuko aba afite ibyo gukora kuko benshi bishora mubyaha kubera kubura icyo gukora.”

Gahunda leta ifite ni ukugorora bitandukanye nuko mbere byari bimeze, aho umuntu yafungwaga aho kugororoka akaza yarabaye ruharwa kubera ko ntagaciro bakundaga guha abakoze ibyaha ari nabyo byatumaga habaho insubiracyaha ugasanga usoje igihano mu gihe gito aragrutse, bitandukanye n’ubu aho uwakoze icyaha yigishwa imyuga itandukanye bamutegura gusubira mu muryango yarahindutse.

Abagore kuri za gereza zitandukanye biga imyuga itandukanye bijyanye nibyifuzo byabo.
Bavuga ko ibyo bakora iyo bigurishijwe abahbwaho 20% bakayakoresha ibyo bashaka.
Izi ni za napelo zidodwa n’abagore bari muri gereza zikundwa cyane n’abantu bo hanze.
No selected post
Contact Form