Uyu munsi nkuko n’ahandi hose mu gihugu bizihije umunsi w’umuganura kuri gereza y’abana ya Nyagatare, abana bizihije umunsi wahariwe umuganura basangira ibiryo bya Kinyarwanda nkuko bikorwa n’ahandi hose mugihugu, bishimira umusaruro w’ibyo bejeje, aho basangiye umutsima w’amasaka, ibijumba n’imyumbati bigeretse ku bishyimbo basomeza amata, basangirira no ku ntango yari yateguwe nkuko kuri uwo munsi bigenda biyibutsa uko umunsi w’umuganura wa kera wabaga umeze.
Muri uyu muhango kandi abana bagororerwa muri iyi gereza y’abana ya Nyagatare, bakinnye amakinamico atandukanye yerekana uko umuco wa kera wari ingenzi mu buzima bw’Abanyarwanda, banagaragaza ko umuganura wari ikimenyetso gikomeye cy’ubusabane aho bagasangira ibyo bejeje dore ko mu muganura bazanagamo ibyeze mbere mu byo bise kuganura abantu bagahura bagasabana ndetse bakanatarama bakungurana ibitekerezo, ku iterambere ry’igihugu basenyera umugozi umwe mu kubaka inyabutatu.
Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyagatare SP Richard Cyubahiro, niwe waganirije abana muri uyu muhango ababwira ko umuganura kuva na kera wizihizwaga abantu bagasabana bagasangira ibyo bejeje.
Yagize ati ” kuva kera uyu mucyo wo kuganura wahozeho, iyo Abanyarwanda bezaga bafataga umunsi bakawuharira umuganura bagasangira kubyo babaga bejeje bagasabana bagasoma ku ntango babaga benze bagasangira ibiryo bya Kinyarwanda birimo umutsima w’amasaka, ibigori, ibijumba, imyumbati, ibirayi ndetse bagasomeza amata byarimba bagasogongera no ku ntango babaga bateguye ubundi bagatarama bakizihirwa. Niyo mpamvu namwe twashatse gutegura ibi birori tugirango mwunguke byinshi ku bijyanye n’umuco Nyarwanda nimujya mwumva umunsi nk’uyu ntimukumve ari bishya kuri mwe.”
Umuganura mu gihe cy’abami wari umuhango mwiza kuko niho umwami yasangiriraga n’abaturage akamenya uko umwero wagenze, uyu munsi mu Rwanda uhabwa agaciro kuko nta kazi kajyanye n’imirimo ya leta gakorwa kuri uwo munsi kuko hatangwa ikiruhuko cy’uwo munsi.




