URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Gasana yitabiriye umuhango wo gusezerera mu cyubahiro bacungagereza 86 bagiye kiruhuko cy’izabukuru

Uyu muhango wo gusezerera abacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, wabereye ku cyicyaro gikuru cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, giherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, witabirwa na Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Hon Gasana Alfred. Ni umuhango wabaye mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa gatanu.

Share this Post

(Rtd) CP Peter kagarama wavuze mu izina ry’abaserewe yavuze ko bishimira akazi bakoze bakaba basezerewe mu cyubahiro ko ari iby’agaciro kuri bo.

Yagize ati ” kugirango RCS igere aho igeze ubu byasabye imbaraga nyinshi ubwitange, urukundo n’umurava hari byinshi byagezweho tubigizemo uruhare arinabyo twishimira uyumunsi, gusa ibi ntibyari kugerwaho hatabayeho ubufatanye hagati yacu ndetse n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa, ndashimira buri wese ku musanzu yatanze kugirango bigerweho, ndashimira kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku buyobozi bwe bwiza bureba kure.”

Yakomeje asaba kandi abasigaye mu kazi gukomeza gukorera hamwe mu Rukundo, umurava n’ubwitange kuko aribyo bizatuma hakomeza kubaho iterambere ry’urwego muri rusange kandi anasaba abasezerewe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru  kuzitwara neza baheshya igihugu ishema.

Minisitiri Gasana mu ijambo yavuze muri uyu muhango yabwiye abasezerewe ko nubwo basoje inshingano batavuye mu muryango mugari wa RCS, ababwira ko bagomba kwiyumva mu nshingano igihe cyose.

Yagize ati”Mbanje gushimira mwese mwitabiriye uyu muhango wo gusezerera abacungagereza bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Komiseri, ofisiye n’abacungagereza bato, ibi ni gahunda yo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 29/07/2022, ikemeza ko abacungagereza 86 bagomba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ibi kandi bikaba biteganywa na sitati yihariye Igenga Abacungagereza mu ngingo yayo ya 73, nkaba mbashimira imbaraga, ubwitange n’umurava mwagaragaje mu gihe cyose mwakoreye uru rwego, Ndabibutsa kandi ko nubwo mugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, muzakomeza kuba mu muryango mugari wa RCS, Kandi na RCS ntabwo izabibagirwa.”

Yakomeje abasaba kandi ko bijyanye n’uburambe bafite mu by’umutekano bazafatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze  bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse anababwira ko hari igihe bakongera kwitabazwa bibaye ngombwa, ko ntakuzuyaza bazitabana ibakwe.

Uyu ni umuhango ukorwa hasezererwa abakozi baba bageze mu zabukuru, bagasezererwa mucyubahiro mu rwego rwe kubashimira umusanzu wabo baba baratanze igihe bari bakiri mu kazi, ibi bikaba bikorwa mu nzego zose iyo umuntu ageze mu kigero cy’imyaka kiba cyarashizweho n’ikigo runaka.

Hon. Min. Gasana Alfred aha urupapuro rw’ishimwe (Certificat) CP Peter Kagarama wari komiseri ukuriye Diviziyo y’umusaruro muri RCS.
ACP John Karasira nawe ari mubaserewe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
CSP John Murara ubwo yahabwaga na komiseri Mukuru urupapuro rw’ishimwe ku bwitange n’umurava yagaragaje igihe yari ari mukazi.
(Rtd) CP Peter Kagarama niwe wavuze mumwanya wabaserewe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Hon. Gasana yavuze ko abasezerewe nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakibarirwa mu muryango mugari wa RCS.
Ubwo Minisitiri Gasana yageraga ku cyicaro gikuru yahawe ikaze na ba komiseri bombi ba RCS, na porokereri mukuru w’urukiko rwa Gasabo Mushimiyimana Francoise.
Abitabiriye uyu muhango basangiye n’abaserewe mu buryo bwo kubereka ko ari abagaciro.
Abaserewe n’abakiri mu kazi bara banezerewe bigaragarira amaso kubabareba.
Bari banezerewe baganira ku mvune bagiye bahura nazo mukazi ariko bakagaragaza ubwitange n’umurava no gukunda igihugu bigatuma bagera ku ntego.
No selected post
Contact Form