URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ibarurura Rusange  ry’Abaturage n’Imiturire ririmokorwa mu Rwanda hose, muri gereza naho ntihasigaye

Mu Gihugu hose guhera taliki ya 16 kugeza kuya 30 Kanama 2022, hazaba hari igikorwa cy’Ibarura Rusange ry’Abaturage, ni igikorwa kiri gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) aho cyatanze amahugurwa ku nzego zitandukanye kugirango bizarusheho kwihutisha akazi mu gihe kizaba gitangiye gukorwa.

Share this Post

Nkuko ibarura rireba buri Muturarwanda wese, abari muri za gereza zose mu Gihugu nabo bagomba kwitabira Iki gikorwa kuko nabo ari Abaturarwanda, akaba ariyo mpamvu kuri za Gereza zose hatangiye igikorwa cyo kubarura abazirimo, imibare yabonetse ikazahuzwa n’iyakusanyijwe mu ntara no mu turere dutandukanye hagamijwe kumenya umubare nyakuri w’abaturage igihugu gifite, ibi bikanafasha mu igenamigambi rigamije iterambere ryabo bijyanye n’imibare yakusanyijwe mu ibarura igihe ryakorwaga.

Bamwe mu bagororwa babaruwe baravuga ko bishimiye iki gikorwa cy’ibarura rusange kuko bibereka ko nabo Igihugu kibatekerezaho.

Makuza Anastase  umugororwa wa Gereza ya Rusizi aravuga ko yashimishijwe nuko yabonye baje kubabarura bari muri gereza.

Yagize ati ” Twishimiye kubona abakarani b’ibarura baje kutubarura muri gereza. Twumvaga ko ibarura niritangira bazabarura abo hanze twe bitatureba ariko siko byagenze, batubaruye natwe nk’abandi Banyarwanda bose nubwo twe twumvaga bazabaza amakuru imiryango yacu  twe ntibatugereho ariko twatunguwe, nukuri turishimye cyane.”

Ngirimana Daniel nawe ugororerwa muri gereza ya Rusizi nawe aravuga ko ashimira Leta y’u Rwanda iha agaciro buri muturarwanda wese.

Yagize ati ” Ni iby’agaciro gakomeye kuba buri munyarwanda wese aba agomba guhabwa agaciro akwiriye, mubyukuri nubwo turi muri gereza turi abaturage b’igihugu cy’U Rwanda, ibarura riba rifitiye akamaro buri munyarwanda wese niyo mpamvu Leta yacu iba yatekereje n’abari muri gereza bakabarurwa nk’abandi baturarwanda bose.”

Iki gikorwa cy’abarura rusange biteganyijwe ko kizamara igihe kingana n’ibyumweru bibiri, nyuma yaho hagahuzwa amakuru ku byakusanyijwe muri iri barura ubundi hakamenyekana umubare nyawo w’Abaturarwanda ibi bikaba binoroshya mu igenamigambi ry’igihugu.

Abari muri za gereza bashimishijwe n’uburyo babaruwe nk’abandi banyarwanda bose.

Iri barura rirareba buri Muturarwanda wese, hagamijwe kumenya umubare igihugu gifite.
Contact Form