URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ugiye gukomereza aho Ubwami bw’ubuholande bwari bugejeje mu guteza imbere amashuri y’imyuga mu magororero

Kuri uyu munsi taliki ya 08 Ukuboza 2022, ku Igororero rya Nyarugenge itsinda riturutse mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ryasuye Igororero rya Nyarugenge, berekwa amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Ubwami bw'Ubuholande bwateyemo inkunga hubakwa inyubako zitandukanye n’ibikoresho bikoreshwamo bigezweho nabo bagakomereza aho bari bageze kuko igihe cyabo bari barihaye cyari cyarangiye.

Share this Post

Komiseri Mukuru w’Urwego Rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora CGP Juvenal Marizamunda, yashimye Ubwami bw’Abaholande ku musanzu batanze mu kugorora, asaba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi gukomereza aho bari bagejeje nabo bagashyiraho itafari ryabo.

Yagize ati ” Ndashimira Ubwami bw’Abaholande ku musanzu mwatanze mu kugorora, ibikorwa mwakoze byo kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyiro ni umusingi ukomeye mu kugorora, buri mwaka hari abasoza muri ayo mashuri bagahabwa impamyabushobozi, ubumenyi bakura hano buzabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo ndetse n’Igihugu, tugira abafatanyabikorwa batandukanye mu rugendo rwo kugorora harimo imiryango itandukanye nka Foundation DIDE, INTERPEACE ndetse n’imiryango ya Gatorika, mu mashuri yibanzweho cyane ni imyuga harimo ubudozi, gusudira, ubwubatsi, ubukanishi, ikoranabuhanga, gukora amazi, gukora amashanyarazi ndetse no gutunganya imisatsi, ni amasomo yigwa mu gihe gito kandi akaba azafasha abayize kwiteza imbere basubiye mu miryango yabo, Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora rufite ishingano zo kugorora no gutegura abakoze ibyaha gusubira mubuzima busanzwe, umuryango w’ubumwe bw’uburayi uje gukomereza aho ubuholande bwari bugejeje nawo turizera ko tuzagerana kuri byinshi mu bufatanye.”

MRs Michela TOMASELLA Umuyobozi w’itsinda ry’abaterankunga baturutse mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko gahunda bafite ari ugukomereza aho bagenzi babo bari bagejeje baharanira ko urugendo rwo kugorora rurushaho kugenda neza.

Yagize ati “ Abaholande ni Ubwami bubarizwa mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, turizera ko tuzakorana neza mu kuzamura imyuga n’ubumenyingiro, kuba tuje gukomereza aho bari bagejeje no kureba ahandi twatanga ubufasha ni ibintu by’ingenzi kuritwe, turabizeza ko tuzakorana neza nkuko umushinga wari umaze kubaka byinshi natwe tuzakomerezaho ndetse n’ahandi hakenewe kuzamurwa naho tuhazamure mu bushobozi buzaboneka kuko twabonye ibikenewe gufashwamo ari byinshi nkuko twagiye tubibona ariko turizera ko tuzagerageza ariko twibanda ku kwigisha abarimu bazafasha abandi, mu gufasha abakoze ibyaha kubona ubumenyi buzabafasha basoje ibihano byabo, turabizeza ko bizagenda neza.”

Abagize  iri tsinda batemberejwe inyubako zigirwamo n’abari mu Igororero rya Nyarugenge mu mashami atandukanye gigirwamo imyuga itandukanye batangazwa n’ibikoresho bigezweho basanze muri ayo mashuri cyane nk’iryigirwamo ubukanishi bitewe n’ibikoresho bahasanzwe, kwigisha imyuga abari mu magororero ni gahunda Leta yashyizemo imbaraga mu rwego rwo kwirinda ubusubiracyaha ku bantu basoje ibihano kubera kubura icyo bakora bakongera kwishora mubyaha ariko umuntu ufite umwuga atabura icyo akora.

Itsinda ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi rigiye gukomereza aho Abaholande bari bagejeje bateza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu magororero.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora yashimiye abaholande ku musanzu wabo mu kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu magororero.
Abakozi batandukanye b’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora batibiriye umuhango wo kwakira itsinda riturutse mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu bikorwa bitandukanye bya RCS.
Batemberejwe inyubako zitandukanye zigirwamo imyuga itandukanye zirimo n’ibikoresho bigezweho.
Aha bari bageze aho bigira gutunganya umusatsi n’ubwiza ku Igororero rya Nyarugenge.
Aha bari bageze mu nzu yigirwamo ubukanishi barikwerekwa bimwe mu bikoresho bitandukanye byigirwaho gukanika ibinyabiziga.
Batemberejwe ibice bitandukanye berekwa byinshi byagezweho mu gihe igihugu cyabaholande cyatangaga umusanzu wacyo.
Habayeho gufata ifoto y’urwibutso ku bari bari muri icyo gikorwa cyo kureba aho Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
No selected post
Contact Form