CP Jean Bosco Kabanda umuyobozi w’Ishuri ritangirwamo amahugurwa, Rwamagana RCS Training School, yashimiye abasoje amahugurwa anabasaba kuzatunganya neza inshingano bagiye gutangira.
Yagize ati”RCS ishinzwe umutekano w’abari mu magororero, kubaha uburenganzira bwabo bemererwa n’amategeko haba uwahamijwe n’icyaha n’ugikurikiranwa n’inkiko,no kubategura gusubira mu buzima busanzwe, iyi ni inshuro ya gatanu hasozwa amahugurwa yibanze yo kwinjiza abakozi bato b’umwuga mu kazi, iki kigo gitanga n’andi mahugurwa atandukanye, aba banyeshuri basoje amasomo bahawe amasomo atandukanye arimo n’ayubwirinzi, gucunga umutekano w’abantu banzwe, amategeko, gukoresha intwaro no kumasha, imyitozo ngororamubiri, ikinyabupfura ndetse n’uburenganzira bwa muntu, nshingiye ku masomo bahawe ndahamya ntashidikanya ko inshingano bagiyemo bzazuzuza neza bafatanyije n’ababanjirije n’abayobozi banyu urugendo mwanyuzemo rutari rworoshye rujye rubaha imbaraga zo gusoza inshingano zanyu, tubifurije kuzakora neza imirimo muzahabwa mukorana ubwitange na disipulini,ndasoza nshimira Minisiteri y’umutekano n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacyu buyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku nkunga budahwema kudutera nshimira kandi n’ubuyobozi bukuru bwa RCS budahwema kutugira inama.”
Minisitiri yashimye abakozi b’Urwego b’Umwuga bashya basoje amahugurwa abasaba kuzarangwa n’ubunyangamugayo mu nshingano nshya bagiye kujyamo kandi bakazarangwa n’imyitwarire myiza kuko ariyo shingiro rya byose.
Yagize ati”Ndashimira abasoje amahugurwa yo kwinjira mu kazi nk’Abakozi b’Umwuga b’Urwego bashya ku bwitange n’umurava mwagaragaje mugasoza amahugurwa, nshimira kandi ubuyobozi bwa RCS ndetse n’abayobozi b’iri shuri n’abarimu bitanze kugira ngo Abakozi b’Umwuga b’Urwego mwitanze kugira ngo aba bakozi bashya basoze amasomo yabo, ndabizeza ko Leta itazahwema kubaha ubufasha mu rwego rukomeze gutanga ubumenyi kinyamwuga, icyo mwari mumenyereye cyitwaga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ubu cyahindutse Urwego rw’urwanda rushinzwe Igorora, mu itegeko nimero 21/2022 ryo kuwa 29/09/2022 rigenga Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora ryasohotse ribigena, niyo mpamvu mwakomeje kumva ntakoreshya zimwe mu mvugo zari zisanzwe zimenyerewe nk’Abagororwa, Gereza n’ibindi ibi byose byarahindutse mu buryo bwo kwita ku muntu wagonganye n’amategeko kugororoka, inyigisho zihabwa abafunzwe zijyanye n’ubumenyingiro bategurwa gusubira mu buzima busanzwe, bu nta gereza ikibaho ahubwo ni Amagororero, hari n’ibindi byinshi byahindutse muzagenda mumenya, bakozi bashya twungutse uyu munsi, aho mugiye kujya hatandukanye muzite ku mutekano w’umuntu ufunzwe mwirinda ruswa n’ibindi byaha no kugira uruhare mu itoroka ry’Abantu bafunzwe ahubwo muzaharanire icyateza imbere RCS n’Igihugu cyanyu, muzabane nabo kinyamwuga babone ko bitaweho kuko bafashwe nabi byabagiraho ingaruka bagasubira mu byaha bakagaruka bakaba ikibazo ku gihugu muri rusange, dushingiye ku masomo mwahawe, ikinyabupfura mwatojwe hiyongereyeho n’ibikoresho mwahawe twizeye ko muzasoza neza inshingano mwarahiriye uyu munsi, mugiye gutangira muzagatunganya kinyamwuga, mbifurije akazi keza no kuzagira umwaka mushya muhire.”
Ni amahugurwa yari amaze amezi icumi aho batangiranye abanyeshuri 500 ariko abasoje bakaba ari 444, abasore 314 n’abakobwa 130 hakaba hari abandi 40 bagiye gukurikirana amasomo mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa I Gishali, nkuko n’ubusanzwe basanzwe bafitanye imioranire, hakiyongeraho na 16 batabashije gusoza amasomo kubera imyitwarire mibi n’uburwayi.

Inzego zitandukanye zitabiriye umuhango wo kwinjiza abakozi bashya mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.







