URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri Mukuru w’amagereza muri Zambia yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi ababazwa n’ibyabaye mu Rwanda

Ku mugoroba wa taliki 28 Ugushyingo 2022, CG Chilukutu S.S. Fredrick, Komiseri Mukuru w’amagereza mu gihugu cya Zambia ari kumwe n’itsinda ryaje rimuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gisozi, bunamira inzakarengane ziharuhukiye bashyira indabo ku mva baruhukiyemo.

Share this Post

Bageze ku rwibutso basobanuriwe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kuva ku gihe cy’ubukoroni kugeza Jenoside ibaye, bigizwemo uruhare n’abakoroni bimakaje amako mu Banyarwanda bagamije kubabibamo amacakubiri kuko mu Rwanda rwo hambere nta moko yabagamo, beretswe byinshi bijyanye n’itegurwa rya Jenoside n’uburyo yakozwe, berekwa uko ibyari insengero byaje guhinduka inzibutso bitewe n’abantu bahahungiraga bahafata nk’ahantu hatagatifu hatakorerwa ibibi ariko bakaza kuhikirwa. Mu kuzenguruka ibice bitandukanye muri urwo Rwibutso basoreje ku iterambere n’ubwiyunge Igihugu kimaze kugeraho bigaragarira buri wese ukigezemo kuko cyaciye mu bihe bibi cyane aho kongera kugisana byari bigoye, ariko bijyanye n’umucyo w’abanyarwanda wo kwishakamo ibisubizo bakaba bamaze kugera ku rwego n’amahanga aza kubigiraho.

Komiseri Mukuru w’amagereza muri Zambia (ZCS) yavuze ko ababajwe n’ibyabaye mu Rwanda, avuga ko babyumvaga ku maradiyo n’amateleviziyo ariko babyiboneye bo ubwabo, avuga umuntu yakabaye aha agaciro buri wese nkuko Imana yamuremye.

Yagize ati” birababaje kandi biteye agahinda ntabwo wakwiyumvisha uburyo ubu bwicanyi bawakozwe, wakwibaza niba abantu icyo gihe bari bafite ubumuntu, iri ni isomo rikomeye ku kiremwamuntu aho buri wese yakabaye yubaha ikiremwamuntu, buri muntu Imana yamuremye kimwe n’undi niyo mpamvu buri wese yakabaye aha agaciro buriwese, mbifurije amahoro y’Imana iterambere mu byo mukora byose kuko ugereranyije naho igihugu cyavuye n’aho kigeze rwari urugamba rukomeye kongera kucyubaka, ariko mwabigezeho mu kwishakamo ibisubizo.”

Umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Kugorora SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko kuzana abashyitsi ahantu nka hariya ari uburyo bwo kubereka amateka igihugu cyanyuzemo n’uburyo cyishatsemo ibisubizo.

Yagize ati” kubazana abashyitsi baturutse hanze ahantu nk’aha aba ari uburyo bwo kubereka amateka mabi Igihugu cyanyuzemo, nkiyo urebye uburyo twiyubatse birabatangaza, nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane akanangiza ibintu byinshi bensi ntibashobora kwiyumvisha aho u Rwanda rugeze ubu, ntabwo ari ibintu byarugwiririye ahubwo ni ukwishakamo ibisubizo, nko mu magororero twarenze urwego rwo gukoreshya inkwi ubu dukoreshya Biogaz, ubu ni uburyo bwo kurengera ibidukikije, wareba mu butabera hari urundi rwego twagezeho mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe, wajya mu buvuzi abari mu magororero bose bahabwa ubwisungane mu kwivuza ntawe usigaye hatitawe ngo yakoze Jenoside cyangwa ntiyayikoze, ibi rero bitera abanyamahanga kwibaza byinshi ari nayo mpamvu tubazana hano ngo bamenye aho u Rwanda rwavuye ko bitari byoroshye kongera kurusana gusa twizeye ko urubyuruko ruzakomeza kuruteza imbere kuko arirwo maboko yarwo.”

Ni uruzinduko rugamije kwigiranaho mu rwego rwo guteza imbere urwego rwo Kugorora hagati y’ibihugu byombi aho bimwe mu byo bamwe baba badafite abandi babyigira ku bandi mu rwego rwo gusangira ubumenyi.

Bafashe umwanya bunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorerewe Abatutsi ku Gisozi.
Bahaye icyubahiro imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
No selected post
Contact Form