Ni imfashanyigisho yateguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa Interpeace (Umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro arambye) ndetse n’ikigo cyigisha kikanateza imbere amategeko (ILPD), aho biteganyijwe ko izashyirwa kuri za Gereza zose muburyo bwo gutegura abakoze ibyaha gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe barahindutse banafite byinshi bamarira imiryango yabo bakagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange, aho kuba umutwaro.
Mu kiganiro cyahuje bamwe mu bayobozi b’ibigo bitegamiye kuri Leta ndetse n’abandi bari mu miryaryango ifasha abakoze ibyaha bakisanga muri gereza, kwakira ubuzima bushya baba bisanzemo, bagarutse kukamaro ko kwita ku muntu ufunze bamutegura gusubira mu muryango
Mukansoro Odette, Umuyobozi w’Umuryango DIDE (Dignité en Détention Rwanda) umuryango wita ku bantu bakoze ibyaha bagafungwa, yavuze ko kubanza kwigisha uwakoze icyaha niyo nzira nziza yo kumutegura mu mutwe kuko iyo udatekanye mu mutwe ibindi byose biba ari ubusa.
Yagize ati” tubanza gutegura mu mutwe uwakoze icyaha, tumuganiriza kugirango abanze yakire ubuzima bushya atari amenyereye kuko benshi iyo bisanze muri gereza usanga babanza gusa naho bahungabanyeho kubera kuhatinya, niyo mpamvu intambwe yambere ari ukubanza kumutegura mumutwe ibindi bikaza nyuma kandi ubona ko byagiye bigira akamaro, cyane nk’iyo umubyeyi asize abana kwakira icyo kintu biragora ariko mukumuganiriza agera aho akabyakira ubuzima bugakomeza.”
Dr Michael Rwibasira umushakashatsi mu kigo ILPD cyigisha kikanateza imbere amategeko, akaba yaranagize uruhare mu itegurwa ry’iyi mfashanyanyigisho, bavuze ko kwigisha abakoze ibyaha ariyo nzira nziza yo gutegura uri muri gereza kuzasubira mu muryango yaragororotse.
Yagize ati” Dutegura iyi mfashanyigisho twaganiriye n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa babana nabo umunsi ku munsi, batubwira mubyukuri ibyo umugorororwa usigaje igihe gito kugira ngo asoze ibihano yakwigishwa bamutegura gusubira mu muryango, aho bisaba kumutegura kugirango azabe afite icyo azimarira we n’umuryango we anagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu cye bijyanye n’ubumenyi yahawe mbere yo gusoza igihano asubira mu muryango.”
Bishop John Rucyahana, umuyobozi w’umuryango Prison Fellowship, yavuze ko kwita ku muntu wakoze icyaha agafungwa, ntahabwe akato ni uburyo bwiza bwo gufasha umunyacyaha kwisuzuma ntazabyongere.
Yagize ati” Nta muntu utakora icyaha, kuba yagikoze bikaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza agomba kwakirwa nk’abandi bantu bose ahubwo hakabaho urugendo rwo kumwitaho ategurwa gusubira mu buzima busanzwe, urugero ni nko ku bantu bakoze Jenoside bigishijwe ububi bw’icyaha bakoze bagafata iyambere bagasaba imbabazi abo biciye kubera inyigisho bahawe zibohora imitima ndetse bakemera no kuvugisha ukuri bitewe nuko babonye ko nubwo bafunze batari ibicibwa muri sosiyete ibi bigaragaza ko iyo uri muri gereza yigishijwe neza agororoka akaba Umunyarwanda muzima.
ACP Alex Kimenyi Bahizi yavuze ko bagitangira gahunda yo kugorora bigishaga gusoma no kwandika gusa, nyuma baza gusanga bidahagije hakenewe ubundi buryo bwo kwita kuwakoze ibyaha hakwiye kongerwamo n’ibindi nk’imyuga n’ubumenyingiro.
Yagize ati” Dutangira twigishaga gusoma no kwandika, gusa nyuma tuza gusanga bidahagije dutangira kwigisha abana ba gereza ya Nyagatare bagakora n’ibizamini bya Leta, twaje gusanga hanakenewe ubundi buryo bwo gufasha abakoze ibyaha bategurwa kwiga gusubira mu muryango hagongerwamo kwiga imyuga itandukanye kandi ubona ko ari uburyo bwiza bwo kugorora, kuko iyo asoje igihano abona ibyo akora ndetse akanateza imbere umuryango binamufashe kutongera gusubira gukora icyaha.”
Umuyobozi wa Interpeace Kayitare Frank yavuze ko kugirango hategurwe iyi mfashanyigisho babonye ko n’abari muri gereza bakeneye kwitabwaho bagahabwa ubumenyi buzabafasha basubiye mu muryango nkuko intego yabo ari uguharanira amahoro arambye.
Yagize ati” Mubyukuri n’abafunze baba bakeneye inyigisho nyinshi zibafasha mu gutegurwa gusubira mu miryango basoje ibihano, nkuko intego yacu ari ukubungabunga amahoro arambye twarebye no ku bantu bari muri gereza basigaje igihe gito ngo basubire mu muryango, aho bagomba guhabwa inyigisho zizabafasha kwisanga muri sosiyete aho kuba umutwaro kubo basanze, twafatanyije na RCS mugutegura iyi mfashanyigisho nk’abantu babana nabo umunsi kumunsi kugirango bizadufashe muri guhuza ibitekerezo bijyanye n’uburyo bwiza bwo gufasha ugiye gusoza ibihano gutegurwa neza.”
CGP Juvenal Marizamunda Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, yavuze ko n’ubundi kugorora byari bisanzwe bikorwa ariko ubu bizafasha kuko imfashanyigisho izaba ihari.
Yagize ati” Mubyukuri kugorora byari bisanzwe bikorwa, gusa ibi bigiye kudufasha kuko ibyo tuzaba twigisha bizaba bifite aho biva, kandi iyi mfashanyigisho yateguwe neza kuburyo ibyiciro byose bifite uko bizagenda byigishwa bijyanye n’icyaha uri muri gereza azaba yarakoze, urugero nk’abazize ibiyobyabwenge abafashe kungufu abo bose bazigishwa mu buryo butandukanye bategurwe bazasubizwe mu miryango baragororotse.”
Yakomeje avuga ko iyi mfashanyigisho igiye gutangira gukoreshwa mu gihe gito abafunze bagatangira kubona ayo masomo, anasaba abafite ababo muri gereza kujya babasura avuga ko iyo umuntu afunze aba atarabaye igicibwa mu muryango ku igihe kiba kizagera agataha.
Mu biteganyijwe kwigishwa abakoze ibyaha bakisanga bagomba gusoreza ibihano byabo muri gereza, harimo ubureremboneragihugu, imyuga n’ubumenyingiro kwiga gusoma no kwandika bategurwa neza kugirango bazasubire mu miryango yabo baragororotse ari abaturage beza babereye u Rwanda.









