URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana 22 bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza abanza

Talilki ya 20 Nyakanga 2022, mu Gihugu hose hasojwe ibizamini bisoza amashuri abanza, aho gereza y’abana ya Nyagatare yari ifitemo abana 22, bakoraga icyo kizamini, bakoreye kuri GS Nyagatare n’abandi banyeshuri bigaga mu bigo bitandukanye.

Share this Post

Hashingiwe ku mitsindire y’ibizamini bisoza Umwaka bisanzwe bitangwa mu Gihugu hose mu byiciro bitandukanye,abana bagororerwa muri gereza ya Nyagatare baza mu myanya ya mbere dore ko usanga bose baza mu byiciro (Agragates) bibanza aribyo icyambere n’icya kabiri.

Umwihariko n’imvano y’intsinzi nuko aba bana bagira, usanga bayikesha ko bo babona umwanya uhagije wo kwiga iyo bari muri gereza; kuko ntakindi kibahuza baba bakora bityo bikabafasha kurushaho kugera ku ntego yabo yo gutsinda ibizamini bya Leta.

Ku bijyanye n’amasomo ndetse n’abarimu, usanga abarimu babacungagereza n’Abarimu b’abagororwa bazobereye muri uwo murimo wo kurera abana, ku rwego rwa RCS; bahora bakurikiranira hafi imyigire y’aba bana bagororerwa muri iyi gereza Nyagatare.

Ku bijyanye n’imfashanyisho zifashishwa mu kwigisha, usanga ari zimwe n’izibindi bigo by’amashuri yo mu Rwanda.

Aba banyeshuri ikizamini basorejeho ni icy’Icyongereza aho byagaragaraga ko bishimye ko nta mbogamizi bahuriye nazo muri ibi bizamini byose bakoze nkuko bisanzwe mu muco w’abana biga bagororerwa muri gereza ya Nyagatare.

Biteganijwe ko hari abandi banyeshuri 9, bagororerwa muri gereza ya Nyagatare bazakora ibizamini by’uyu mwaka w’amashuri wa 2022 bisoza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye(O Level) mucyumweru gitaha.

Ni ibizamini byatangiye kuwa mbere taliki 18 Nyakanga 2022, kuri za site zikorerwaho ibizamini mu gihugu hose, bikaba byasojwe uyu munsi kuwa 21 Nyakanga 2022.

Abana 22 bagororerwa muri gereza ya Nyagatare basoje ibizamini bisoza amashuri abanza.
Umunsi wa mbere bari bagiye gutangira ikizamini kuri GS Nyagatare.
No selected post
Contact Form