URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororwa biga imyuga kuri gereza ya Rwamagana bishimira ubumenyi bamaze kunguka

Imyuga n’ubumenyingiro nicyo kintu gishinzwe imbere, muri gahunda yo kugorora abakoze ibyaha bikaba ngombwa ko basoza ibihano by’ibyaha bakoze bari muri gereza, mu buryo bwo kubafasha babaha impamba y’ubumenyi muri gahunda ya leta yo kujijura abanyarwanda.

Share this Post

Kuri gereza ya Rwamagana ni hamwe muhubatswe amashuri meza ajyanye n’igihe afite n’ibikoresho bihagije yigishirizwamo imyuga itandukanye, agatangirwamo ubumenyi nk’ubutangirwa mu yandi mashuri yo hanze asanzwe yigisha imyuga, aho bamwe mu bahavoma ubumenyi biga bari muri gereza bavuga ko biga amasomo y’ingenzi umuntu wese yakenera mu buzima bwa buri munsi kandi bikanamufasha kubona n’amafaranga yo kwiteza imbere.

Aba ni bamwe mu biga imyuga n’ubumenyingiro kuri gereza ya Rwamagana basobanura byinshi ku bumenyi bize bari muri gereza, kandi bavuga ko ari amahirwe bagize kuko batiyumvishaga ko umuntu yafungwa akanigishwa n’umwuga nk’impamba kandi ari umunyacyaha.

Hakizimana Marcel umugororwa wiga Ubwubatsi kuri gereza ya Rwamagana, aravuga ko yashimishijwe no kuba yaragize amahirwe yo kwiga umwuga ari muri gereza.

Yagize ati ” nkimara gukatirwa kuzakorera igihano cy’icyaha nakoze muri gereza, numvaga nta yandi mahirwe nsigaranye mu buzima uretse guhangayika gusa, ariko maze kugeramo nasanze harimo abantu benshi batandukanye bamfasha kwiyakira mbona ko ubuzima bukomeje nk’ibisanzwe, naje kugira amahirwe ntoranwa mu bazajya kwiga umwuga, ubu niga kubaka kandi ngeze ku rwego rwiza rushimishije.”

Hakuzimana Ramadhan, avuga ko umwuga yigiye hano ari ingirakamaro uzamubeshaho nasoza ibihano by’ibyaha yakoze.

Yagize ati”mubyukuri ntabwo niyumvishaga ko hari ikintu kizima wakura muri gereza, byarantunguye gusanga muri gereza abantu biga imyuga itandukanye, nkubu maze kumenya gukora amazi kandi nta bumenyi na buto narimbiziho, ibi bizamfasha kuba nakoresha ubumenyi nigiye hano mu kwiteza imbere mu buzima bwo hanze kuko udashobora kubura akazi uzi uriya mwuga.”

Turikumana Juvenal wiga gukora amashanyarazi ni umwe mu bavuga ko umwuga wigirwa muri gereza ari ingenzi cyane.

Aragira ati” burya leta ireba kure, gufunga umuntu wakoze icyaha ukanamwigisha ni ingenzi cyane, hari abakora ibyaha kubera ubukene ndetse no kutagira icyo bakora ariko nk’umwuga wigira hano, iyo usoje igihano ugasubira mu buzima busanzwe uragufasha cyane ndetse ukaba utakongera gusubira mu byaha kuko uba ufite ikintu kiguhugije ndetse kikwinjiriza n’amafaranga ukiteza imbere ukanateza imbere umuryango wawe.”

Ushinzwe uburezi kuri gereza ya Rwamagana IP Jean Claude Nsengiyumva aravuga ko imyuga yigishwa abari muri gereza ari gahunda ya leta yo kugira abaturage bajijutse.

Aragira ati” leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugira abaturage bajijutse, iyo gahunda rero ireba Abanyarwanda bose kandi n’umuntu uri muri gereza nawe ni umunyarwanda, niyo mpamvu nabo batasigaye inyuma bashyirirwaho gahunda yo kwiga imyuga n’ubumenyingiro, ku bantu baba basigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo  bakigishwa imyuga yigwa mu gihe gite kuko yigishwa mu mezi atandatu gusa, wasoza ugahabwa impamyabushobozi yemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro, akaba yazaykoresha asaba akazi ahantu hatandukanye kuko iba itanditseho ko yatangiwe muri gereza.”

Akomeza avuga ko umwuga bigishwa ntakiguzi baka uwiga kuko ari uburyo bwo kubategura gusubira mu buzima busanzwe, bakazagira icyo bimarira aho kongera kuba umutwaro kuri leta kubera kubura icyo bakora bikaba byatuma bakongera gusubira mu byaha bitandukanye.

Iyi gahunda yo guha ubumenyi abari muri gereza, ni icyerekezo cya leta cyo kugira abaturage bajijutse bijyanye n’igihe tugezemo aho umwuga ari ingenzi mu buzima bwa buri wese ndetse ukanamufasha mu iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Biga no gupima ubutaka aho inyubako izajya ku buryo biga bijyanye n’igihe tugezemo.
Abiga ubwubatsi usanga babyishimiye cyane kuko bazia akamaro kabyo nyuma yo gusoza ibihano.
Abiga ibyo gukora amashanyarazi nabo babanza kwiga mu ishuri mbere yo kubishira mu ngiro.
No selected post
Contact Form