URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana 22 bagororerwa kuri gereza y’abana ya Nyagatare bazindukiye mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza

Uyumunsi mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, aho kuri gereza y’abana ya Nyagatare abana 22 aribo bari bukore ibizamini, bagakorana n’abandi bana biga mu bindi bigo bitandukanye mu mashuri asanzwe.

Share this Post

Bimaze kumenyerwa ko buri mwaka, hari abana baba bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakorana n’abandi ibizamini bisoza ibyicyiro bitandukanye, haba mu bisoza amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye  bize mu mashuri atandukanye, ku kigo kiri hafi y’aho iyo gereza iba iherereye mu buryo bwo kubafasha kudakora urugendo rurerure bitewe n’uko bakora ibizamini bataha kuri gereza, hakaba hakunze kwifashishwa ikigo cya GS Nyagatare kuko aricyo kiri hafi.

Umwana iyo aje gufungwa haba hari uburenganzira bwe bugikomeza, cyane ko aba afatwa nk’aho atarakomera mu bwonko bwe ndetse ko rimwe na rimwe aba yarakoreshejwe icyo cyaha n’ubwana kubera kutamenya, iyo bakigera muri gereza rero bitewe n’igihano uwo mwana yahawe uko kingana, bamuhitishamo kwiga mu mashuri asanzwe cyangwa se akiga imyuga kuko umwuga wigwa igihe gito. Abahisemo kwiga mu mashuri asanzwe bitewe n’uko hari ibyiciro bibiri bifasha abo bana aribyo: Icyiciro rusange ndetse n’amashuri abanza, iyo abiga muri ibyo byiciro bageze igihe cyo gukora ibizamini bajya gukorera hamwe n’abandi bana biga mu bindi bigo.

Usanga abana babyishimiye kuko abatsinze ibyo bizamini cyane nk’abo mucyiciro rusange, bahabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bagakomereza amashuri yabo mu bindi bigo kuko nta kindi cyiciro gihari ndetse by’akarusho ntanumwe uratsindwa kuva byatangira.

No selected post
Contact Form