URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri Mukuru wa RCS, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Eswatini

CGP Juvenal Marizamunda, komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, ari mu bwami bwa Eswatini mu ruzinduko rw’akazi, ku butumire bwa komiseri mugenzi we ushinzwe urwego rwo kugorora muri ubwo bwami Phindle Dlamini.

Share this Post

Ni ubutumire bwahuriranye n’umunsi Mukuru uba buri mwaka muri icyo gihugu, wahariwe kwita ku mfungwa n’abagororwa, CGP Marizamunda Komiseri Mukuru wa RCS, akaba ari bwitabire uwo muhango aho mushyitsi mukuru ari bube ari Umwami Mswati III, kuko ari nawe Komiseri w’Ikirenga w’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, uwo muhango muri rusange uba wibanda kubyagezweho n’urwo rwego ndetse na gahunda zo kugorora n’uburyo bwanozwa ibitagenda neza bigahinduka hagamije iterambere.

Uyu muhango witabiriwe n’Umwami w’ubwami bwa Eswatini uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kuvugurura ibikorwaremezo biganisha ku kugorora hagamijwe mpinduka nziza.” Kuburyo ibyo bikorwaremezo bizaba bijyanye n’iterembere rigezweho rinorohereza abari muri za gereza.

Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango haza kuba ibiganiro hagati y’aba ba komiseri babiri, aho bazaganira ku bijyanye n’uburyo bugezweho bwo kugorora bitandukanye nuko mbere byakorwaga, cyane ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu guha abari muri gereza serivisi inoze ntawe usigaye inyuma.

Hari n’abandi bakomiseri bakuru b’ibindi bihugu nabo bitabiriye uwo muhango bari bahawe ubutumire na Komiseri Mukuru w’urwego rushinzwe kugorora mu bwami bwa Eswatini, baturutse muri Botswana, Zimbabwe na Uganda.

CGP Juvenal Marizamunda arikumwe n’abandi bakomiseri b’ibindi bihugu mu bwami bwa Eswatini.
Abitabiriye umunsi mukuru wahariwe urwego ushinzwe kugorora mu bwami bwa Eswatini.
Iyi niyo yari intego y’uyu munsi, mu muhango uribwitabirwe n’Umwami Mswati III w’ubwami bwa Eswatini.
No selected post
Contact Form